Home Read Content

Gasabo-Kinyinya:Hafunzwe ishuri ribanza ryakoraga ntabyangombwa bafite

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Ubuyobozi bw'akarere ka Gasabo,umujyi wa Kigali,nyuma y'ubugenzuzi bwakozwe buravuga ko bwafunze ishuri rya Batsinda Education for Better Future (BEBF), baravuga ko rikora ritagira ibyangombwa kandi rikaba ryakira abana ntabushobozi bafite bwo kubigisha kubera nta barimu bafite.

Gasabo-Kinyinya:Hafunzwe ishuri ribanza  ryakoraga ntabyangombwa bafite

Uyu wa 16/3/2021, ababyeyi barerera muri kino kigo bazindutse bahamagara itangazamakuru bavuga ko abana babo bari gutwarwa n'abanyerondo babajya mu mashuri aturanye naryo harimo G.S Kagugu,na G.S Kagarama.


Ubuyobozi bwo buvuga ko iki kigo kidafite ubushobozi bwo kwakira abana bo mu mashuri abanza, Gatsinzi Johnson uhagarariye uburezi muri Gasabo, yabwiye HANGA ko iki kigo nta barimu gifite kandi nta n'ibikoresho gifite birimo intebe ndetse n'ibyumba by'amashuri nta madirishya nta miryango abana biga banyagirwa.

Ati:''Ntabwo twakwihanganira ko abana bacu b'u Rwanda biga banyagirwa ntaho bigira nta suku , biga bavanze imyaka yose, uwa mbere uvanze nuwa kabiri, abarimu bo ntabo ikindi iki kigo ntabyangombwa gifite''.


Yakomeje avuga ko bafashe icyemo cyo kwimura abana babajyana mu mashuri ya leta aho biga batekanye kandi ko nta kiguzi bazaka ababyeyi.

Ati:''Bitwaje uruhushya bafite bwo kwigisha abana bato( Irerero), batangiza amashuri abanza aho tubimenyeye twaje kubigenzura none twafashe icyemezo ko ibyo bakoze bitemewe abana twabimuriye mu mashuri baturanye, gusa kuko bageze igihe cyo gukora ibizami tubaye tuhabarekeye ngo bazose igihembwe, dusaba n'ababyeyi ko ubutaha batazabahagarura kuko ishuri ritemewe''.



Kwizera Johon François, umuyobozi w'ikigo we yabwiye HANGA ko barifunze mu gihe bari mu nzira zo kwaka ibyangombwa ,ati:''Twari mu nzira yo kwaka ibyangombwa hano dufite ibyumba by'amashuri 7, byigamo abana bicuke n'abanza kugeza mu mwaka  wa 4 , bose hamwe dufite abanyeshuri basaga 118.


HANGA ubwo twageraga mu kigo twaharuriye n'ubuyobozi bw'akarere ka Gasabo, ndetse n'abakozi ba Minisiteri y'uburezi (Rwanda Basic Education Board) buje kureba iby'iki kibazo. Bwari buragajwe imbere na Nduwayezu Alfred uyobora umurenge wa Kinyinya, aho baganirije ababyeyi ndetse n'abayobozi b'ishuri aho bagaragaza ko baje kugira inama ikigo kugirango kirusheho gutanga ireme ry'uburezi.


Nyuma y'imyanzu yafashwe ababyeyi babyishimiye bavuga ko n'ubundi nibyo bifuzaga ko batakwimura abana mu gihe bitegura gukora ibizami.


Imiterere  y'iki kigo ,iyo uhageze usanga rituwemo inyuma, imbere ibyumba by'amashuri bimwe nta nzugi ndetse n'amadirishya, intebe usangamo imwe cyangwa ebyiri nabwo zishaje, ubwirero nta suku,kugeza naho mu biro utasangamo intebe ,ubwo HANGA yahageraga yasanze umuyobozi w'ikigo avuye gutera intebe zo kwicazaho abashyitsi kuri Post de Sante baturanye.