Home Read Content

Amafaranga abanyeshuri batanga biyandikisha gukora ibizamini bya Leta ninde uyagena? Ni angahe ?

User Image Kabera  Samson Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Ikigo kigihugu gishinzwe uburezi mu Rwanda cyahoze kitwa REB kuri ubu kikaba cyarabaye Rwanda Basic Education Board (RBEB), kimaze gutanga ubutumwa bwihanangiriza ibigo bimwe na bimwe biri kwaka amafaranga y’umurengera ku banyeshuri bitegura gukora ibizamini bya Leta.

Amafaranga abanyeshuri batanga biyandikisha gukora ibizamini bya Leta ninde uyagena? Ni angahe ?

Mu gihe hirya no hino mu Rwanda hari gukorwa igikorwa cyo kwandika abanyeshuri bazakora ibizamini bya Leta, HANGA yaganiriye na bamwe mu babyeyi batangazako babangamiwe n’amafaranga arimo gucibwa abanyeshuri bari kwitegura gukora ibizamini bya leta bisanzwe bizwi nko gususha.

Umubyeyi wo mukarere ka Ngororero yagize ati “ Nari nsanzwe menyereye ko abanyeshuri bakora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye n’ikiciro rusange kizwi nka Tron-commun basanzwe bishyura amafaranga ibihumbi 3 by’amafaranga y’u Rwanda mu gihe abasoza amashuri abanza ari Ubuntu”.

Uyu mubyeyi yakomeje avugako hari aho mu mashuri yisumbuye bari kwaka abanyeshuri ibihumbi 4 ndetse mu mashuri abanza bakabaka amafaranga 1000; ibi bikaba bitari kuvugwaho rumwe n’ababyeyi cyane cyane abafite abazakora ibi bizamini

Ku ruhande rw’Ikigo gishinzwe uburezi mu Rwanda bo bavugako amafaranga atangwa mu bizamini bya Leta azwi aho bavuzeko ku banyeshuri basoza amashuri abanza nta faranga na rimwe batanga mu gihe mu mashuri yisumbuye ho batanga amafaranga ibihumbi 3 gusa.

0