Home Read Content

REB ubu nta muyobozi ifite.

User Image    Shared publicly - Last 3 Month(s) ago

Nkuko bigaragazwa n’itabgazo ry’ibyemezo y’inama y’abaminisitiri, ikigo k’igihugu gishinzwe uburezi mu Rwanda REB ntamuyobozi gifite.

REB ubu nta muyobozi ifite.

Ikigo k’igihugu gishinzwe uburezi mu Rwanda (REB) , giheruka kugira umuyobozi kikiyoborwa na Dr Ndayambaje Irenée waje guhagarikwa kuri izi nshingano zigahabwa undi wamusimbuye by’agateganyo.                                   Nyuma yo guhagarikwa kwa Dr Ndayambaje yahise asimbuzwa Dr Sebaganwa Alphonse wari wamusimbuye by’agateganyo .       Kuri ubu rero nk’uko bigaragazwa n’itabgazo ry’ibyemezo by ‘inama y’abaminisitiri Dr Sebaganwa yahawe izindi nshingano,akaba yagizwe umuyobozi w’akanama gashinzwe uburezi bw’ibanze ndetse n’ibizamini by’ibigo by ‘ubumenyi ngiro ( Head of department of Basic education and TVET Examination), ibi bikaba bivuzeko umwanya yaramazehoiminsi w’ubuyobozi bwa REB awuriho nk’umusigire atakiwuriho.                                                              Abakunzi b’ikinyamakuru HANGA bakaba bakomeje kutwandikira bavugako uyu mwanya w’ubuyobozi bwa kino kigo ushobora kuzongera gusubizwamo Dr Ndayambaje Irenée, doreko abenshi mu bazi imikorere y’uyu mugabo bavugako yari umukozi n’ubwo yaje kuvangirwa n’ishyirwa mu myanya ry’abarimu bashya, abenshi bavugako akavuyo kagaragaramo ntaho gahuriye nawe ahubwo byagombaga kubazwa Minisiteri y’uburezi.