Home Read Content

Gasabo-Jali: Batangariye umumotari utwaye inka kuri Moto

User Image Nzabamwita  Xavier Shared publicly - Last 1 Month(s) ago

Kuri uyu mugoroba mu mu Murenge wa Jali mu isantere ya Gashyushya,abaturage batangariye umumotari uhetse inka kuri moto kandi ari nzima.

Gasabo-Jali: Batangariye umumotari utwaye inka kuri Moto

Mu Murenge wa Jali wo mu Karere ka Gasabo ,umujyi wa Kigali ahagana saa 18hoo z'uyu mugoroba  wa taliki ya 18 ukuboza 2019. Hagaragaye umumotari uhetse Inka kuri Moto yo mubwoko bwa TVs 125 ifite plaques RC 582 Y.

Inka yaje guhanuka kuri iyo Moto mu isantere ya Gashyushya rwagati mu muhanda bibangamira abagenzi muri uyu muhanda. Mu gihe gito ku minota nka 20 abaraho bafashije uyu mumotari wari uhetse iyo nka kuyisubiza kuri Moto irakomeza.

Abaraho babibonye babwiye hanga.rw ko ibyo babonye ari nk'ubufindo batiyumvisha uburyo Moto isigaye iheka Inka, kandi zaragenewe abagenzi.