Home Read Content

Karongi:Umuturage amaze umwaka asaba ubufasha bwo kuvuza umwana nanubu ntarabubona

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 1 Month(s) ago

Mu kwezi kwa gatandatu umwaka ushize Radio Isangano dukesha iyi nkuru yabagejejeho inkuru y’umuturage Bangamwabo Martin wasabaga ubufasha bwo kuvuza umwana we w’imyaka 15 wari urwaye ikibyimba ku mugongo, ariko kugeza ubu ntabufasha arabona nubwo iki kibazo yakigejeje ku buyobozi bw’umurenge wa Twumba. Ubuyobozi bwakarere ka Karongi buvuga ko bugiye kureba icyo bwamufasha.

Karongi:Umuturage amaze umwaka asaba ubufasha bwo kuvuza umwana nanubu ntarabubona

Bangamwabo Martin icyo gihe yasobanuye ikibazo afite, ati “nahuye n’ibibazo bikomeye none naho nacaga inshuro sinyibona uko nyica nta mituelle ngira none nkaba nsaba ubufasha ubuyobozi ngo umwana wanjye abone ubuzima bwiza”.

Icyo giye ubuyobozi bw’uyu murenge wa Twumba bwamusabye kubugana gusa ngo kuva icyo gihe ntakintu buramufasha kandi ibyo bwamusabye yarabikoze.
Agira ati”Icyo gihe negereye umukozi ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Twumba ambwira ko ibibazo mfite agiye kubikurikirana akazabikemura,gusa kugeza ubu nta bufasha ndabona bwarengera uwo mwana,nagiyeyo inshuro ebyiri umwaka wose urarangiye”.

Ikibyimba uyu mwana arwaye cyamuteye ubumuga butuma atabasha guhagarara.

Radio Isangano yagerageje kuvugisha umuyobozi w’umurenge wa twumba, Bwana Nsanganira Vianney yanga kugira icyo avuga kuri iki kibazo.

Madamu Mukase Valentine, umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ku murongo wa telephone avugako iki kibazo ntacyo bari bazi, ati”Icyo kibazo nibwo tukimenye gusa nakwizeza ko ngiye kugikurikirana tukavugana n’ubuyobozi bw’uwo murenge n’ikigo nderabuzima tukamenya iki kibazo nyacyo uwo mwana afite,nitumara kukimenya ntakabuza turakora ibishoboka byose  uwo mwana ahabwe ubufasha”.

Se wuyu mwana urwaye ikibyimba  yabwiye radio Isangano ko kugirango uwo mwana avuzwe byasabaga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300000frw).

0