Home Read Content

Gisozi:Abaturage ntibakiryama kubera uruganda ruhakorera.

User Image Hodali   Tuyikuze Shared publicly - Last 1 Month(s) ago

Abaturage bo mu murenge wa Gisozi akagali ka musezero umudugudu wa nyakariba babangamiwe n'uruganda rusakuza cyane rukora ama pave rukababuza gusinzira,n'umuriro ukaba mukeya kubera urwo ruganda bigatuma umuriro Abaturage ubageraho ari mukeya.

Gisozi:Abaturage ntibakiryama kubera uruganda ruhakorera.

Uruganda rwa silikkon ni uruganda rukorera ama pave na boridire k'umuhanda uri hafi y'umurenge wa Gisozi hagati mu baturage  hafi y'umuhanda wa kaburimbo.

Nzabandora Simeon ni umuturage uturanye n'uru ruganda yatubwiyeko rubabangamiye cyane.

Yagize ati" uru ruganda ruratubangamiye kuburyo utabasha kumva utahatuye kuko ubu abana bacu ntibakiryama kubera urusaku n'umutingito ruteza muri aka gace."

Yakomeje avuga ati " ubu umuriro nawo w'amashanyarazi  utubana mukeya kubera uru ruganda nkaba numva kubwanjye ubuyobozi bwabasaba gushaka utugabanyarusaku ( sound proof) byaba ngombwa bakabaha amasaha batagomba kurenza kuko barakora bakageza  nka saa mbiri za nijoro bityo bigatuma nimugoroba umuriro uba mukeya ugasanga amatara arazimazima rimwe narimwe ukanabura burundu."

Gatete project nawe ni umuturage wegeranye cyane n'uruganda nawe yadutangarije ko abangamiwe n'uru ruganda yagize ati " uru ruganda ruratubangamiye jye nibaza impamvu uruganda ruturana n'abaturage ,nkibaza impamvu rutajya ahagenewe inganda nkabura umpa igisubizo"

Yakomeje ati  " ubu abana iyo bavuye ku ishuri tujya gushaka ahantu dukodesha kugirango baryame kuko hano ntibaryama kubera urusaku rwa ziriya mashine za silikkon kuko zirasakuza birenze urugero". Gatete yasoje asaba ubuyobozi ko bwagira icyo babafasha bagakemura ikibazo vuba kuko imibereho yabo kuva uru ruganda rwahagera yabaye mibi.

Enjeniyeri Mugabo docteur niwe ushinzwe ibikorwa muri uru ruganda rwa silikkon  twamubajije ibivugwa n'aba baturage ko uruganda ahagarariye rubasakuriza adusubiza  ati" yego rurasakuza ariko sicyane pe kuko kumanwa niho dukora Kandi n'amamodoka ahita mumuhanda aba asakuza  ko bataravuga ngo arabasakuriza; biterwa n'ushaka kurwumva  ariko utabishaka ntaryoyumva . munsi yashije haje umuturage  witwa Gatete arabitubwira tubiganiraho dufata umwanzuro wo kuzana utugabanyarusaku (sound proof) ariko kugeza ubu boss w'uruganda ubu ari hanze niyompamvu tutarabikora arako tubirimo".

SERUKIZA G.James ni umuyobozi w'agateganyo w'umurenge wa Gisozi twamubajije iby'iki kibazo adusubizako  nabo bakizi yagize ati " iki kibazo natwe turakizi kuko Abaturage bakitugejejeho tuvugana n'abayobozi b'uru ruganda kuzana utugabanyarusaku ariko ntitwari tuziko batarabikora  ubwo tumenyeko ibyo twabasabye batabikoze tugiye kubaha iminsi ibiri (2) gusa bakaba barangije iki kibazo burundu kuko ntamuntu wabangamira Abaturage ngo tubyemere nk'ubuyobozi. yakomeje avugako ikijyanye nokubura umuriro kubera uru ruganda batari bakizi ariko kuva bakimenye bagiye kuvugana n'icyigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi REG bagisuzume hanyuma nacyo gishakirwe igisubizo bidatinze.