Home Read Content

Umugabo yaciwe igitsina n'inshuti ye bamaze gusangira mu kabari.

User Image Hodali   Tuyikuze Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Umugabo w’ imyaka 51 y’ amavuko arembeye mu bitaro nyuma yo gucibwa igitsina kikavaho burundu, udusabo tw’ intanga natwo tukangirika bikomeye.

Umugabo yaciwe igitsina n'inshuti ye  bamaze gusangira mu kabari.

Byabereye mu gihugu cya Kenya ahitwa Murang’a ku wa Kabili w’ iki cyumweru gishize.Uyu mugabo Magingo  ari kuvurirwa mu bitaro bya Murang’a Level Five.

Uyu mugabo waciwe igitsina yari yasangiriye n’ inshuti mu kagari k’ ahitwa Mahahuha. Bahereye saa mbili z’umugoroba banywa bagera mu gicuku saa munani. Bigeza ayo masaha nibwo uyu mugabo yajyanye n’ inshuti ye basangiraga ajya kuyicumbikira bararana.

Uyu mugabo ntazi ibyabaye bageze mu rugo barayemo ahubwo yakangutse mu gitondo ahamagara polisi ikorera kuri sitasiyo ya Saba Saba avuga ko yaciwe igitsina.

Ubwo uyu mugabo yakangukaga yasanze igitsina kitariho kandi avirirana amaraso. Umuyobozi witwa James Karanja niwe wageze aho uyu mugabo yarari abanza kumujyana kuri polisi kugira ngo atange ikirego abone kujyanwa kwa muganga.

Karanja avuga ko yasanze uyu mugabo ipantalo ye yacitse ku kibuno, ndetse ari kuvirirana. Uyu mugabo yakangutse asanga umugabo bararanye yagiye kare nk’ uko Daily nation dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Bikekwa ko uyu mugabo yaba yarabanje guhabwa imiti ituma ata ubwenge ntiyumve n’ ububabare mbere yo gutingwa no gucibwa ubugabo.

Karanja avuga ko uwabikoze yamaze gutabwa muri yombi na police . Karanja yasabye  abaturage ko igihe barakaye bajya bakoresha inzira ikwiye bakirinda  kugira icyo bakora barakaye kuko ufata umwanzuro utari mwiza.

Umuyobozi w’ ibitaro bya Murang’ a Five Joseph Mbai avuga ko uwaciwe igitsina bamwakiriye baramuvura bahagarika amaraso.

Ati “Icya mbere twakoze ni uguharika amaraso. Twakoze uko dushoboye amera neza. Ntabwo dufite ubushobozi bwo gusubizaho igitsina cye, gusa turizera abavandimwe n’ inshuti ze ko arameza neza”

Abaturage bumvise iyi nkuru bavuga ko umugabo waciye  igitsina cya mugenzi we yabitewe na satani bakavuga ko uwo mudayimo akwiye kwamaganwa.

0