Home Read Content

Gasabo-Kimironko: Umusore yakoze ku gipangu afatwa n'amashanyarazi arapfa

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Umusore Uri mu kigero k'imyaka 20 yakoze ku gipangu kizengurukijeho insinga z'amashyanyarazi afatwa n'umuriro arapfa.

Gasabo-Kimironko: Umusore yakoze ku gipangu afatwa n'amashanyarazi arapfa

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 wo mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, yakoze ku gipangu kiriho ibyuma birimo amashanyarazi, ahita afatwa n'umuriro apfa.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Nzeri 2019, mu duce dutandukanye tw’umujyi  wa Kigali imvura yazindukiye ku muryango, mu masaha ya Saa tanu iyi mvura yari ikigwa, uwo musore bivugwa ko yari asanzwe atoragura ibyuma akajya kubigurisha, yakoze ku byuma bigize igipangu byari birimo umuriro bitewe n’amazi y’imvura yagwagaho bituma afatwa n’amashanyarazi aramwica.

Bikimara kuba polisi yahageze iboneraho no kugira inama abaturage ko bitemewe gushyira insinga z'amashanyarazi ahantu zishobora guteza impanuka. 

0