Home Read Content

Nyanza: Abiga muri APADEM bahangayikishijwe n'umwanda ugaragara mu gikoni

User Image    Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Abiga mu kigo cy'amashuri College mont Sione APADEM Nyanza, bari gutabaza bataka umwanda ukabije mu gikoni gitegurirwamo amafunguro .

Nyanza: Abiga muri APADEM bahangayikishijwe n'umwanda ugaragara mu gikoni

Ubwo twasuraga iki kigo, kureba ukuri kuvugwa n'abanyeshuri , twasuye igikoni dusanga kirimo muvero 2 zishaje n'indi imwe yapfumutse imiro gusudirwa, zose zifite ibyiro z'umukara n'ingese, ubuyobozi bw'ikigo bwatwemereye ko arizo batekeramo.

Aho bogereza ibiyiko n'amakanya.

Uhagarariye iki kigo mu mategeko by'agateganyo Mukeshimiana Jacqueline avuga  ko ntacyo yatangaza kuri iki kibazo kuko amaze k'ubuyobozi igihe gito k'ubuyobozi.

Ushinzwe uburezi mu karere ka Nyanza , kumurongo wa telefoni yavuze ko atadusubiza ku bibazo twamubajije kuko atatuzi kandi atanizeye ko turi abanyamakuru, ati: Niki cyanyemeza ko mvugana n'umunyamakuru? ibibazo byawe ntabwo shobora kubisubiza kuri telefoni kuko sinkuzi''.   Umunyamahanga wa leta muri minisiteri y'uburezi, Munyakazi Isaac yabwiye hanga.rw ko ibibazo byose twamugaragaraje muri iki kigo ko bigiye gukurikiranwa, ati'' nk'itangazamakuru muri abafatanyabikorwa beza, ibyo bibazo byose mugaragaje turaje tubikurikirane ndabizeza ko bikemuka vubavuba''.


Aho bogereza amasahani.

Hari bamwe mu banyeshuri babwiye hanga.rw ko iki kibazo cy'umwanda barya mu mafunguro bibagiraho ingaruka mu masomo ya nyuma ya saa sita ko biga nabi  baba baribwa mu nda.

Ingingo ya 5 mu mabwiriza ya minisiteri y'uburezi y'isuku n'ubuzima mu mashuri ivuga ko buri shuri rigomba kugira isuku ihagije aho rikorera, isuku k'unyubako ,n'ibikoresho by'ishuri cyane cyane mu bwiherero,ubwiyuhagiriro,ahafatirwa ifunguro, ibyumba by'amashuri,n'aho abanyeshuri barara.

Abiga muri APADEM baratakambira inzego zitandukanye ngo zibafashe gukurikirana ikibazo cy'umwanda ugaragara mu gikoni n'aho bafatira amafunguro kuko bafite impungenge ko bashobora kuhavana indwara zitandukanye ziterwa n'umwanda.