Home Read Content

Ruhango: Haribazwa impamvu Moto yagenewe gukoreshwa mu murenge yaheze mu karere

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 1 Month(s) ago

Moto ifite purake RE 909 B, yagenewe gukoreshwa muri serivise z'ubutaka yaheze mu karere, haribazwa impamvu idahabwa umurenge ngo ikoreshwe ibyo yagenewe.

Ruhango: Haribazwa impamvu Moto yagenewe gukoreshwa mu murenge yaheze mu karere

Iyi moto ikoreshwa mu karere n'umuntu ushinzwe imyubakire mu karere , aho yaje gukora nka acting avuye mu murenge wa Kinihira. 

Bamwe mu bakozi batifuje ko tubashyira mu itangazamakuru babwiye hanga.rw ko hakorwa uhugenzuzi bw'imikoreshereze y'imari ya leta, hasabwe ko iyi moto iri gukoreshwa muburyo bunyurangije n'amategeko hatangwa icyifuzo ko yakorehezwa mu murenge, ati:''Iyi Moto mubona hano mu karere yagakwiye guhabwa umukozi ushinzwe uhutaka mu murenge waho yavuye, kuko uwahasigaye arimo kwirwanaho mu kazi kandi bidakwiye ''.

Aba bakozi baravuganira mugenzi wabo baravuga ko bigoye gukora mu butaka cyane mucyaro nta kinyabiziga ufite, ati:''Nti twakinya kuvuga ko uyu mukozi Uri mu murenge ukora mu butaka yirwanaho mu ngendo agera hose, bamuhe moto y'akazi akomeza atange serivise nziza ''.

Meya wa karere ka Ruhango Valences yabwiye hanga.rw ko moto n'ubundi iri gukorereshwa mu nyungu z'akarere, ati:''Moto n'ubundi kuba iri mu karere irimo gukoreshwa mu nyungu z'akarere, gusa nimba biteje ikibazo turabyigaho ''.

Yakomeje avuga ko uriya mu kozi waje mu karere yayizanye bitewe nuko ariwe yanditseho arimo gukora ayishyura. 

Abakozi bo bavuga ko uyu yanditseho yayihawe n'ubundi akora muri serivise z'ubutaka mu gihe yimuriwe ahandi yari kuyisiga igakoreshwa nuzamusimbura dore ko Atari yarangiza kuyishyura yose ngo ayegukane, nawe aho agiye agahabwa ibyuwo asimbuye. 

Kuribo ibi bidakemutse birakomeza kudindiza imikorere n'ikikoranire no gutanga serivise nziza, barasaba ko iyi moto yasubira mu murenge igakoreshwa icyo yagenewe. 

0