Home Read Content

Bugesera: Abatwara abagenzi ku magare bakanguriwe kubahiriza amategeko y’umuhanda

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 1 Month(s) ago

Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda ku banyarwanda b’ingeri zose bakoresha umuhanda, ni mu bukangurambaga bwiswe Gerayo Amahoro. Ni muri urwo rwego kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera baganirije abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare aba bakunze kwitwa abanyonzi, bakangurirwa ko bagomba kubahiriza amategeko y’umuhanda, ni ibiganiro byari byitabirwe n’abagera ku 1800 bose bakorera muri aka karere ka Bugesera.

Bugesera: Abatwara abagenzi ku magare bakanguriwe kubahiriza amategeko y’umuhanda

Umuyobozi ushinzwe umutekano mu mihanda minini (Highway) mu ishami rya Polisi  y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo  mu muhanda Superintendent of Police (SP) Tom Rusanga ari kumwe n’ Umuyobozi w’agashami gashinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Bugesera Sebatware Magellan. Hari kandi n’umuyobozi wa Polisi muri aka karere ndetse n’Umuyobozi w’umurenge wa Nyamata,  ari naho  aba banyonzi bahuriye.

SP Rusanga yavuze ko gukumira impanuka bitareba gusa Polisi ahubwo ari inshingano kuri  buri muntu  wese ukoresha umuhanda.

Yagize ati “ Impanuka zakwirindwa buri wese yumvise ko kuzirwanya ari inshingano ze ,akubahiriza  amategeko agenga umuhanda,niyo mpamvu Polisi ihora ikangurira abantu kuyubahiriza kugira ngo  tubashe kuzikumira.”

Yongeyeho ko kandi  abanyamagare birengagiza ko nabo amategeko agenga umuhanda abareba  nk’abantu bakoresha umuhanda kenshi.

Yagize ati:” Namwe amategeko agenga umuhanda arabareba kuko murawukoresha mutwara abagenzi,  iyo muyirengagije niho hava intandaro yo kubura ubuzima bwanyu  ndetse n’abo muba mutwaye.”

SP Rusanga yongeyeho ko impanuka nyishi ziterwa n’ubusinzi,ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ,umuvuduko ukabije hamwe n’uburangare, asaba aba banyonzi kwirinda ibyo  byose.

Yababwiye ko nyuma y’igihe kirekire babigisha uko bagomba gukoresha umuhanda igikurikiyeho ari uguhana utubahirije amategeko, yabibukije ko  batagomba kugenda ku igare  bumaze kwira hari umwijima.

 
Sebatware Magellan, Umuyobozi w’ Ishami rishinzwe guteza imbere imiyoborere myiza mu karere ka Bugesera  yabwiye aba banyonzi  ko akazi kabo   ari umwuga wabageza kuri byinshi baramutse bawitwayemo neza.

Yagize ati “ Gutwara abantu ku magare ni   umwuga watuma mugera kuri byinshi mwifuza , ariko nta kuntu mwabigeraho mu  tubahirije amategeko  awugenga .”


Yakomje ababwira ko bagomba kubarihiza amasaha bahawe n’ubuyobozi yo gusoza akazi kabo  batarenza   saa kumi n'ebyiri z'umugoroba (18h00) mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo ndetse n’abandi   bakoresha umuhanda.