Home Read Content

Gasabo-Rutunga: Abakora isuku mu tugali n'umurenge bamaze amezi 9 badahembwa

User Image Nzabamwita  Xavier Shared publicly - Last 1 Month(s) ago

Aba bakozi bakora isuku, mu tugali dutandukanye kugize umurenge wa Rutunga mu karere ka Gasabo, umujyi wa Kigali bari gutaka inzara bitewe nuko bamaze amezi 9 bakora badahembwa.

Gasabo-Rutunga: Abakora isuku mu tugali n'umurenge bamaze amezi 9 badahembwa

aba bakozi baganiriye na hanga.rw barimo gushinja ba rwiyemezamirimo babiri aribo Dusabane Agustín ufite campany DMS ltd, na Ngurinzira François ufite campany ya Alcris. 

Baravuga ko bose babambuye amafaranga kandi barakoze, Bati:"Turimo gutabaza, twarakoze none baratwambuye amezi 9 yose tumaze mu kazi dukora tudahembwa ni menshi. Batwishyure turicwa n'inzara kandi twarakoze''.

Dusabene Augustin rwiyemezamirimo wa mbere avuga ko abakozi yambuye abazi, ati:''Abo bakozi ndabazi uko ari 9 ,ariko kubambura si ubushake bwanjye nuko nambuwe n'umurenge wa Rutunga wampaye isoko ''.

Avuga ko umurenge wa mwambuye ibihumbi 471,700 rwf umwaka washize y'ukwezi kwa Nyuma bigatuma nawe agwa mu bihombo byatumye abakozi batabona umushahara wabo wa nyuma. Ati:''Umurenge wa Rutunga nunyishyure nanjye nishyure abakozi ko twarangizanyije amasezerano bagaha undi isoko, ndishyura ayo nkuye he mu gihe bayafite ,ntako ntagize nishyuza gitifu akantera utwatsi, nageze aho mbivamo kwirirwa nsiragira ku murenge ''.

Iki kibazo Uwanyirigira Clarisse gitifu w'umurenge wa Rutunga yabwiye hanga.rw ko akizi, ati:''Iki kibazo ndakizi ariko rwiyemezamirimo yishyure abakozi niwe wabakoresheje, ni nawe ufitanye amasezerano nabo ''.

Rwiyemezamirimo avuga ko atabishyura mu gihe gitifu ariwe umufitiye amafaranga, ati:""Barabwira kwishyura nyakurehehe, akarere kohereje miliyoni 65 Rwf harimo nayanjye 471,700 rwf gitifu ayajyana mubindi by'imihigo y'umurenge, nanyishyure nanjye nishyure abakozi bareke kwicwa n'inzara barakoze ''.

Rwiyemezamirimo wa kabiri, Ngurinzira François hanga.rw twamushatse turamubura kuri teléfone kuva yahabwa isoko mu 12 umwaka washize yahembye aba bakozi amezi 2 gusa, ubu nawe abarimo amezi 8 atabahemba. 

Rwamurangwa Steven  meya wa Gusabo yabwiye hanga.rw ko agiye kubikurikirana kuko atarabizi. 

Bamwe mu bakozi barimo gutabaza banishinganisha kuko bafite impungenge ko bimenyekanye ko batanze amakuru bashobora guhembwa bagahita birukanwa mu kazi. Buri mu kozi w'isuku ahembwa 30,000 rwf mu kwezi usibye ko harimo nabayarenza bakorera ku murenge no ku Rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 rwa Rutunga nubwo ubu hatameze neza abahakoraga batakihitaho nka mbere bitewe n'iki kibazo.