Home Read Content

Karongi-Rubengera: Umukuru w’umudugudu wa Ruvumbu yeguye

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 1 Month(s) ago

Umukuru w’umudugudu wa Ruvumbu mu kagali ka Mataba mu murenge wa Rubengera aravuga ko yeguye ku nshingano ze kubera icyo yita kuvangirwa na chairman w’akagali mu nshingano ze. Ubuyobozi bw’akagali ka Mataba buravuga ko kubayeguye butabizi ariko ikibazo cy’imikoranire cyo atari gishya.

Karongi-Rubengera: Umukuru w’umudugudu wa Ruvumbu yeguye

Uyu mukuru w’umudugudu witwa Nyiranzabahimana Gaudence aravuga ko yafashe icyemezo cyo kuva ku nshingano yatorewe nyuma yo kunanizwa mu buryo butandukanye nkuko abivuga.ati:kuko agenda anteranya mu baturage hirya no hino, nk’urugero ku Cyumweru saa mbili twarahuye arambwira ngo ninjye gusaba umuturage witwa Cyriaque imbabazi, nti ese namukoreye iki? arambwira ngo namwatse icyangombwa cy’ubutaka kandi nakimwatse kuko yari yangije ibikorwa remezo ,mbajije umuturage arambwira ngo nta kibazo afite”.

Akomeza avuga ko n’uyu munsi yari azi ko ikibazo cye kivugwaho n’ubuyobozi ariko bikarangira nta gisubizo kibonese nkuko yabibwiye umunyamakuru ku murongo wa telefoni.

Yagize ati “uyu munsi narindi muri JOC nabwo nategereje ko babivugaho mbonye  ntacyo babivuzeho nditahira,nabonye nyine urwo ruvangitirane, njyana Simu kadi  (SIM card ) ya kode (code) kuko buriya iyo watanze simu kadi  uba  warekuye imirimo uriho”.

Gaudence akomeza avuga ko hari urugo rwagaragayemo amakimbirane yagerageza kuyahosha akabyivangamo, akabona ko ariwe byazagaruka.
 Akomeze avuga ko no mu nteko yabaturage yabaye kuwa kabiri, yabigaragaje nubwo bamubuzaga kubivuga. Avuga ko bitewe na Chairman w’akagali uza akamwivangira mu nshingano agahora anamutoteza, avuye ku nshingano.

Nsengima Edouard ushyirwa mu majwi  kwivanga mu nshingano z’umukuru w’umudugudu yabihakanye ku murongo wa telefoni.
Yagize atiOya ntabwo aribyo  muvandi,rwose ntabwo aribyo ubwose naba ndi iki kuba najya kunaniza umuntu kandi umuntu w’umuturanyi ngo bimvure iki ? oya oya oya ibyo ngibyo ntabwo aribyo kandi sinanabyitwaza.”

Abaturage bo muri uyu mudugudu bavuga ko ukutumvikana hagati ya Edouard n’umukuru w’umudugudu guhari kandi ko umukuru w’umudugudu wabo nta kibi bamuziho.

Muvara Olivier, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Mataba  uyu mudugudu wa Ruvumbu  uherereyemo, ku murongo wa telefoni  yavuze ko iriyegura ry’uyu mukuru w’umudugudu atarizi ariko iki kibazo cyo atari gishya,akomeza  avuga ko  iki kibazo bari kuza kukiganiraho kuwa kane kuko kuwa Gatatu yari mu nama.

Umunyamakuru yabajije umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubengera, Rukesha Emile niba iyegura ry’umukuru w’umudugudu  wa Ruvumbu arizi avuga ko ntaryo ariziho  kubera ko uyu mukuru w’umudugudu  yitabiriye inama n’abandi bakuru b’umudugudu    kuri uyu wa Gatatu, n’icyo kibazo ntiyakigaragaza.

Uyu ni umukuru w’umudugudu wa kabiri  weguye mu murenge wa Rubengera mu gihe kitarenze ukwezi ku mpamvu z’imikoranire mibi n’izindi nzego.

0