Home Read Content

Nyamasheke: Umusaza w'imyaka 73 amaze imyaka isaga ibiri asaba ubufasha bwo kujya kwivuza amaso

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 1 Month(s) ago

Umusaza witwa Tabaro Vedaste wo mu murenge wa Kagano, akagari ka Rwesero, umudugudu wa Mutusa ufite ubumuga bwo kutabona aravuga ko amaze imyaka isaga ibiri asaba umurenge kumufasha kujya kwivuza amaso ariko ntacyo buramumarira. Ubuyobozi buvuga ko bwamusuye ubu ari gushakirwa ubufasha bwo kujya kwisuzumisha amaso.

Nyamasheke: Umusaza w'imyaka 73 amaze imyaka isaga ibiri asaba ubufasha bwo kujya kwivuza amaso

Tabaro Vedaste afite imyaka mirongo irindwi n’ itatu we n’ umuryango we babarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ ubudehe avuga ko kutabona kwe kwaturutse ku nka yamwishe,  amaze imyaka isaga ibiri asaba ubuyobozi bw’ umurenge wa Kagano kumufasha akajya kwivuza ariko bukaba ntacyo buramumarira.
Yagize ati “ ikibazo rero ni amaso yanjye nagombaga kujya kwivuza yapfa se agapfa ariko nagiye kwa muganga, ibyo barabinyimye bagitifu barabizi ntaho ntageze”.

Iyo umubajije igihe amaranye ubu burwayi Tabaro yifashisha imyaka abana be bafite ati “ Maze igihe da, uyu mwana ufite imyaka irindwi akurikirwa n’undi ufite imyaka itanu nawe yiteranye abo bose babiri basanze mfite iki kibazo”

Uyu musaza asaba ko yafashwa kujya kwivuza i mu bitaro by’amaso bya  Kabgayi.

Yagize ati ” Nifuza ko bampa amafaranga anjana kwivuza i Kabgayi bakongera bakayabaga”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Kagano bwana Niyonzima Jacques avuga ko uyu muturage yasuwe kandi batangiye kumushakira ubufasha.

Yagize ati “Tabaro twaramusuye koko dusanga afite ikibazo cyo kutabona amaranye igihe, nubwo nkundi wese utishoboye hari ubufasha yahawe, ariko twasanze butamufasha kubona uko yajya kwivuza ubwo burwayi, twanzuye rero ko tumukorera ubuvugizi kugirango ashakirwe uko yagera kwa muganga bwaba  ubw’ amafaranga ndetse no kumuherekeza”.

Uyu muyobozi abajijwe igihe Tabaro azagira kwa muganga, yagize ati “ Ntabwo nakubwira igihe yagendera kuko twasanze ko kwaka Rendez – vous tutarabona amafaranga ushobora kuzasanga nayo itaye agaciro nkizo afite, ahubwo turi kwihutisha kumusabira amafaranga” .

Impapuro zoherezaga uyu Tabaro kwivuriza mu bitaro bya Kabgayi, rumwe ni urwo kwezi kwa karindwi mu mwaka wa 2017, urundi yaruhawe mu kwa cumi na kumwe umwaka ushize wa 2018. Nyamara izi mpapuro zose avuga ko yazitumwe n’ ubuyobozi ariko kugeza nubu akaba atarabona ubufasha yasabaga.

0