Home Read Content

Abayobozi bacu batuririye amafaranga y’ubwizigame-Abanyerondo Rwezamenyo baratabaza

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 1 Month(s) ago

Abakora irondo ry’umwuga (Abanyerondo) mu murenge wa Rwezamenyo ,akarere ka Nyarugenge,umujyi wa Kigali bari kwinubira uburyo amafaranga y’ubwizigame yabo yaburiwe irengero.

Abayobozi bacu batuririye amafaranga y’ubwizigame-Abanyerondo Rwezamenyo baratabaza

Aba banyerondo batifuje ko dushyira amazi yabo mu itangazamakuru kubw’impamvu z’umutekano wabo,babwiye hanga.rw bamaze umwaka babaza uko bazabona amafaranga yabo bizigamye yaburiwe irengero atwawe n’ababayobora ntagisubizo bahabwa.

Baravuga ko hatangizwa irondo muri Rwezamenyo ubuyobozi bwabashishikarije kwishyira hamwe bagakusanya umusanzu kugirango babashe kwiteza imbere, icyo gihe barabyubahirije buri munyerondo yemera kujya akatwa ibihumbi bibiri ku mushahara (2,000rwf) nk’umugabane w’ubwizigame.

Aya mafaranga bavuga ko bayatanze umwaka wose,batangira ubuyobozi bwayakiriye mu ntoki bakiyandika mu gitabo cy’irondo bubizeza ko bayashyira kuri banki kuri konti y’ubwizigame bwabo.

Aba banyerondo barashinja ubuyobozi bwabo ko ayo mafaranga atageze kuri konti yabo ahubwo bayitwariye, nubwo batazi umubare wayo baragereranya ,bati:’’Reba abanyerondo basaga 40 buri umwe atanga 2000rwf buri kwezi umwaka ugashira,turebye badutwaye arenze miliyoni ebyiri’’. Bakomeza bagira bati:’’Batwishyure amafaranga yacu yaratuvunye twayatanze tugamije twiteza imbere’’.

Stella Mbabazi Gitifu w’umurenge wa Rwezamenyo avuga ko iki kibazo atakizi,ati:’’Amafaranga yabo yanyerejwe ntayo nzi ,kuko bagira komite zabo bishyiriyeho zibicunga ubwo turabikurikirana”.

N’ubwo ubuyobozi butangaza ko batakizi,aba banyerondo baravuga ko bakizi bajya banabakoresha inama ,Ati:’’Gitifu wacu Stella duhora tumubaza impamvu batatwishyura amafaranga yacu yariwe ,akatubwira ko babirimo ahubwo tubona abakingiye ikibaba nta kuntu twamara umwaka wose twishyuza batwizeza ko babirimo none mutuvuganire batwishyure’’

Aba banyerondo bavuga ko n’irondo shop rwahombye batakibona ibyo kurya,ati:’’Imikorere mibi yatumye n’irondo shop rihomba ntabwo tukibona ibyo kurya hasigayemo icyayi n’amanda gusa,duheruka umuceri,isukari ,ifu n’ibindi bagifungura’’.

Hanga.rw twasuye irondo shop tugamije kureba uko bimeze dusangamo telemusi ebyiri z’icyayi n’amapaki 3 y’amandazi , umufuka umwe wa Azam ,umwe wa kawunga,abakoramo batubwira ko ibindi abanyerondo babitwaye bategereje ko bahembwa bakishyuza bakobona kurangura.

Iyi rondo shop ifungurwa yarimo ibicuruzwa bifite agaciro gasaga miliyoni imwe n’igice (1,500,000 rwf),ariko uhageze usangamo ibirimo bitarengeje ibumbi 100,000rwf.

Kayisime Nzaramba meya wa Nyarugenge,avuga ko ibibazo biri mu marondo shop hashyizweho itsinda kubigenzura nubwo nta gihe yavuze bizaba byakemutse,ati:’’Hari itsinda twohereje ku mirenge rifite inshingano zo kugenzura imikorere y’imicukire y’irondo shop, ntabwo nahamya ko bahombye tutari twabona raporo yabo twahaye izo nshingano’’.

Andi makuru hanga.rw dufite twahawe numwe mu bayobozi nuko aya mafaranga y’abanyerondo abayobozi bayatwaye bigurije bamwe basezera mu kazi abandi bimukira muyindi mirenge, ntagikozwe aba banyerondo bashobora kuyabura, bari gutakambira inzego z’ubuyobozi zitangukanye ngo bishyurwe.