Home Read Content

Nyamasheke: Imiryango ibiri yabyaye abana batatu yarahembwe

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 1 Month(s) ago

Ubuyobozi bw’ akarere ka Nyamasheke bwahembye imiryango bibiri yabyaye abana batatu buri umwe, bunabasaba kwita kuri abo bana barindwa imirire mibi, umuryango wa Masengesho washimiye akarere kubufasha kabageneye.

Nyamasheke: Imiryango ibiri yabyaye abana batatu yarahembwe

Mu cyumweru gishize, nibwo twatangaje inkuru y’ umuryango wa Masengesho wasabaga ubufasha nyuma yo kubyara abana batatu kuko ntabushobozi bari bafite. Uyu muryango ubu urashimira ubuyobozi kuba waje kubahemba.
Masengesho Pierre yagize ati “Uyu munsi ndumva nerewe kuko nasuwe n’ ubuyobozi ndetse bukamenyera ko amaboko yanjye adashobora kurera aba bana’’.
Yakomeje avuga ko ashima ubuyobozi kuba bwamuzaniye amata y’ abana.
Mukafurere Janine umugore wa  Masengesho nawe yagize ati “ ndishimye cyane abayobozi bansuye banzanira n’ ibikiriye” .

Mukafurere Janine yavuze ko azakora ibishoboka byose akita kuri aba bana akabarinda umwanda ndetse n’imirire mibi.
Yagize ati” Nzakora uko nshoboye kose yaba iyo mirire mibi ndetse n’ umwanda mbibarinde” .

Ntaganira Josue Michel ni umuyobozi w’ akarere ka Nyamasheke w ‘ agateganyo yavuze ko ubuyobozi buba bugomba kuba hafi y’abaturage nkaba kugirango abo bana bakure neza.
Yagize ati “ Dukurikije ubushobozi bwabo ubuyobozi buba bugomba kubaba hafi kugirango aba bana bakure neza ndetse bazamuke bafite uburere”.

Yakomeje avuga ko ari icyerekezo cy’ igihugu ko abantu babyaye abana batatu na bane kuko hari aho bishoboka,kubaba hafi kugirango tubafashe izo mbaraga tubonye  tuzisigasire tubarera neza bakazamuka bafite imikurire ifatika bakazazamuka bafitiye igihugu akamaro nabo ubwabo.

Uyu muyobozi kandi yanasabye aba babyeyi kwita kuri aba bana barindwa umwanda, imirire mibi ndetse n’ ibindi. Yagize ati “twabasabye ko babarinda intonganya, umwana ntatukwa ,umwana ntakubitwa, ntakoreshwa imirimo ivunanye, umwana arindwa inzara, arindwa imirire mibi….”.

Iyi miryango ibiri yahembwe nyuma yo kubyara abana batatu buri muryango, umwe ni uwa Masengesho Pierre utuye mu murenge wa Macuba, undi ni uwa Ndatimana Aphrodis utuye mu murenge wa Kagano ukaba ukurikije izindi mpanga ebyiri. 
Buri muryango  wanagabiwe inka y’ imbyeyi yo gukamirwa aba bana, nubwo zo zitatanzwe uyu munsi kuko ibiraro bitaruzura.

0