Home Read Content

Gasabo: Umwalimu yahondaguye umunyeshuri w’imyaka 12 amuca ururimi

User Image Nzabamwita  Xavier Shared publicly - Last 1 Month(s) ago

Mu kigo cy’amashuri abanza cya CYuga mu murenge wa Jali ho mu karere ka Gasabo umujyi wa Kigali,haravugwa inkuru y’umwalimu wakubise umwana w’umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ufite imyaka 12 acika ururimi rwaje kudorwa n’abaganga.

Gasabo: Umwalimu yahondaguye umunyeshuri w’imyaka 12 amuca ururimi

Ibi byabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 11/9/2019, ubwo umwana w’umunyeshuri witwa Irakora Divine yahondaguwe n’umurezi witwa Mukandemera Christine amukubitiye mu ishuri.

Abarimu bamwe hanga.rw yaganirije ibasanze muri iki kigo,bavuze ko uyu murezi wahondaguye umwana yamurenganyije, baravuga ko umwana yaje gufata umukorepesho mu ishuri yarimo yigisha,yarangiza akawumwambura avuga ko atariwe wari kuza kuwufata hari kwiyizira mwarimu we.

Ati:’’Yamujijije ko yaje gutira Umukorepesho mu ishuri arimo kwigisha,yafashe uyu mwana amukubita urushyi yunzemo urwa kabiri umwana aruhungira musi y’intebe, nibwo yakubise akananwa hasi kuko yarimo kurira yasamye amenyo yahuranya ururimi rucikamo kabiri”.

Uyu mwana yahise yihutishwa ajyanwa kuvurwa,ubu ururimi ruradoze ntabasha kuvuga ,kurya,cyangwa ngo asome no k’amazi.

Umubyeyi w’uyu mwana yabwiye hanga.rw ko umwana amerewe nabi kuko amaze umunsi ntakintu arya inzara imumereye nabi,Ati:’’ Ururimi ruradoze kandi rwabyibye rwuzuye mukanwa, kumuvuza bimaze kutwara amafaranga ibihumbi 19,500 rwf ntabundi bushobozi mfite”.

Akomeza avuga ko yaje kujya kureba umuyobozi w’ikigo umwana yigamo asanga adahari ,ariko umwungirije yamwijeje ubufasha nubwo uyu mubyeyi  avuga ko budahagije. Ati:’’Babwiye ngo nihangane bazafasha kuvuza umwana,none nzamugaburira iki ko bampaye ibihumbi 5000rwf gusa, ejo nzajya kubarega ku murenge umwana wajye aticwa n’inzara wenda bampa ubufasha’’.

Hanga.rw twaje kumenya ko ,muri iki kigo habaye inama y’abarimu bose aho uyu wakubise umwana yasabye imbabazi avuga ko atazongera ndetse yanabijeje ko azatanga ubufasha bushoboka avuza uyu mwana wakomeretse.

Bagwiza Innocent ushinzwe uburezi mu murenge wa Jali yabwiye hanga.rw iki kibazo atarakizi, avuga ko ejo azatumiza uyu mubyeyi ndetse n’umwarimu yasanga yarakoze amakosa azamuhana.

Mu ngingo ya 121 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, hateganywa ko Umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 000 FRW ariko atarenze 1 000 000 Frw.