Home Read Content

Bugesera-Gashora: Bacuruza ibyo kurya batekeye mu gishanga n'inzoga z'inkorano

User Image Kayisire   Vincent Shared publicly - Last 1 Month(s) ago

Mu gishanga cya Gashora mu murenge wa Gashora akarere ka Bugesera ,hari za resitora zitekera ku gasozi mu gishanga ibyo kurya, ndetse banacuruza inzoga z'inkorano.

Bugesera-Gashora: Bacuruza ibyo kurya batekeye mu gishanga n'inzoga z'inkorano

Kuri uyu wa kane tariki ya 12/9/2019, hanga.rw twasuye ubu bucuruzi bukorera mu gishanga dusanga hari abantu batandukanye batetse ibyo kurya ku gasozi ari nako bakoresha amazi mabi yanduye y'igishanga. 

Bamwe mubakora ubu bucuruzi babwiye hanga.rw ko ibyo kurya Baba babitekeye abahinzi ndetse n'abagenzi igihe bahinguye babagana bakabagurira. 

Iyo witegereje hirya ubona ibijerikani birimo inzoga biserura aho bavuga ko ari inzoga z'ibitoki biyengeye baje kugurisha, izi nzoga nazo nubwo bavuga ngo bazenga mu mineke hari bamwe batubwiye ko arizo bikorera bita ibisasu. 

Iki kibazo gitifu w'umurenge wa Gashora, Jean Christopher Rwabuhihi yabwiye hanga.rw ko akizi ahubwo ari abaturage bananiranye, Ati"iki kibazo turakizi, gusa n'abaturage bananiranye bihisha ubuyobozi bagakora ibitemewe, hari n'abacuruza inzoga z'inkorano turabizi ndetse na biriya biryo batekera hariya turaza kubihagarika n'umwanda ''.

Yakomeje avuga ko bariya baturage bakora biriya bananiranye bahora babigisha kubireka, ubu ngo hagiye gushyirwamo imbaraga babihagarike kuko bikorwa mu buryo butujuje ubuziranenge. 

Izi resitora ziri mu gishanga ntagikozwe aba baturage bashobora kwandura indwara zikomoka ku mwanda, zirimo inzoka,korera ,macinya n'izindi kuko bakoresha amazi mabi yanduye y'igishanga bateka banoza amasahani.