Home Read Content

Burera: Polisi y’u Rwanda yameneye mu ruhame ibiyobyabwenge bitandukanye

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 1 Month(s) ago

Ibiyobyabwenge ni bimwe mu biza ku isonga mu guhungabanya umutekano w’abaturage ndetse bikagira n’ingaruka mbi ku buzima bw’ababikoresha no kudindiza iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange.

Burera: Polisi y’u Rwanda yameneye mu ruhame ibiyobyabwenge bitandukanye

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera k’ubufatanye n’inzego z’ibanze yameneye mu ruhame mu murenge wa Bungwe ibiyobyabwenge bitandukanye byafatiwe mu mirenge ya Bungwe, Gatebe na Kivuye birimo litiro 673 za kanyanga, udupaki 240 twa Vuduka, udupaki 408 twa Kick, udupaki 45 twa Detox, udupaki 120 tw’Umurage, udupaki 120 tw’Umuhuza, udupaki 192 tw’ikiyobyabwenge kizwi ku izina rya Ikaze n’udupaki 240 twa Imbaraga; bikaba byaragiye bifatwa mu bihe bitandukanye.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Burera Chief Inspector of Police (CIP) Olivier Nyarwaya yasabye abaturage kwirinda kunywa, gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka ku bantu no ku gihugu muri rusange.

Yagize ati “Ntabwo igihugu cyacu gishobora kugera ku cyerekezo cy’iterambere cyihaye gifite abaturage banywa cyangwa bacuruza ibiyobyabwenge, bityo rero  buri muturage wese agomba kumva ko ibiyobyabwenge ari umwanzi w’iterambere ry’igihugu n’iryumuryango muri rusange.” 

CIP Nyarwaya yavuze ko ibiyobyabwenge aribyo ntandaro yo gutuma abana bava mu mashuri muri iyo mirenge bakajya gukoreshwa mu kubitunda.

Yagize ati “Hari bamwe mu bana bataye amashuri muri iyi mirenge bajyanwa mu bikorwa bibi byo gutunda ibiyobyabwenge, murumva ko tutaba turerera u Rwanda ahubwo twaba twangiza urubyiruko rw’ejo hazaza.”

Yongeyeho ko ibiyobyabwenge ari intandaro y’ubukene mu miryango n’iyangizwa ry’imitungo kuko uwo byamaze kugira imbata adashobora gutera imbere kuko amafaranga yose abonye ayashora mu kugura ibiyobyabwenge.

Yakomeje avuga ko ibiyobyabwenge ari nabyo ntandaro y’ibindi byaha nk’amakimbirane mu miryango, gukubita no gukomeretsa, ubujura n’ibindi.

CIP Nyarwaya yaburiye abaturage ko n’abandi batarava ku mugambi wo gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera. Yasoje asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe mu rwego rwo gukumira icyaha kitaraba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bungwe Manirafasha Jean de la Paix yasabye abaturage gukorana n’inzego z’umutekano bazitungira agatoki abakwirakwiza ibiyobyabwenge ndetse bagatanga amakuru y’aho binyuzwa.

0