Home Read Content

Gasabo-Jali:Abakora isuku barataka inzara baheruka umushahara mu kwezi kwa kane

User Image Nzabamwita  Xavier Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Abakora isuku rusange mu murenge wa Jali mu karere ka Gasabo, umujyi wa Kigali Bari gutaka inzara bavuga ko bamaze amezi 5 badahabwa umushahara.

Gasabo-Jali:Abakora isuku barataka inzara baheruka umushahara mu kwezi kwa kane

Aba bakozi babwiye hanga.rw ko kuba bakora badahembwa byabagizeho ingaruka zikomeye zirimo inzara, amakimbirane mu ngo kuko Abo bashakanye babishisha bavuga ko bahembwa amafaranga bakayahisha ndetse n'abana nabo Baba babaka ibyo kurya bakabibura bakagirango babibimye ku bushake, nkuko babyivugira bavuga ko bamaze igihe kinini bakora isuku mu mihanda rusange y'umurenge wa Jali ariko barambiwe gukora badembwa.

Ikindi bavuga ko batagira uturinda suku tubafasha kudahura n'imyanda n'ibindi bikoresho bigenewe abakora isuku birimo inkweto zabugenewe, amajire n'ibindi kuko umwanda bakoreshamo intoki, bafite impungenge ko bashobora kwandura indwara ziterwa n'umwanda. 

Ibi bibazo byose gitifu w'umurenge wa Jali yabwiye hanga.rw ko atabizi, ati:''Iki kibazo nibwo nyimenye ngiye kubikurikirana''. 

Nubwo ubuyobozi buvuga ko butabizi aba bakozi baratakambira inzego zitandukanye ngo bafashwe babone umushahara wabo dore ko ari batanu gusa baravuga ko buri wese afitiwe ideni ry 'amafaranga ibumbi 100rwf kuko buri umwe mu kwezi akorera umushahara w'ibihumbi 20rwf.