Umuturage yandikiye umujyi wa Kigali kubwo kumara imyaka 3 yimwe serivise n'umurenge wa Rwezamenyo

Mu murenge wa Rwezamenyo hari umuturage yandikiye ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali, aho agaragaza ko amaze imyaka 3 asiragira mu buyobozi asaba serivise ntayihabwe.

Uyu muturage avuga ko bitumvikana uburyo yamara imyaka itatu asiragira mu buyobozi yaka uruhushya rwo gusana ibyangijwe n'ibiza. 

Kuva 2017 kugeza ubu 2019 inzu, igikoni, ubwiherero, ubwogero n'irembo byangiritse bitewe n'ibiza. Aravuga ko kuva icyo gihe kugeza ubu ntaho agira ho gutekera,kogera,ndetse nta bwiherero afite. 

Yandikiye umujyi wa kigali agaragaza uburyo amaze igihe asiragira mu murenge ntagire igisubizo ahabwa. 

Hari naho agaragaza uburyo ushinzwe imyubakire muri uyu murenge yakiriye amafaranga mu ntoki amuha ibyangombwa bidafite borudero amubwira ko bikorerwa muri sisiteme. 

Mbabazi Stella gitifu wa Rwezamenyo avuga ko iki kibazo atakizi, nubwo abihakana uyu muturage agarazaza ibaruwa 3 yagiye yandikira ubuyobozi yibutsa ko bafite dosiye za batarasubiza. 

Uyu muturage aratakambira inzego zitandukanye ngo afashwe abone uruhushya asane igikoni, ubwiherero, irembo ndetse n'ubwogero dore ko ngo amaze igihe kinini abayeho atagira aho kogera, gutekera n'ubwiherero.

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like