Ruhango: Muvunandinda Yohani yasubijwe imitungo yose yaramaze imyaka 20 yarahugujwe n'umuhungu we

Ku wambere tarilki ya 9/9/2019 ,ubuyobozi bw'umurenge wa Kabagari akarere ka Ruhango bwasubije umusaza Muvunandinda Yohani imitungo ye yose yari yarahugujwe n'umuhungu we Jean Pierre Mupenzi imyaka 20 .

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 10/9/2019, Muvunandinda yabwiye hanga.rw ko amaze guhabwa imitungo ye yose yari amaze imyaka 20 yarahugujwe n'umuhungu we. 

Ati: Ndashimira itangazamakuru mwagaragaje ikibazo cyanjye, ubu ndashima ko ubuyobozi bwasubije ibyanjye byose birimo imirima n'amasambu umuhungu wanjye yari yari yarigabijye nyuma yo kumenesha mu 1999 nkahungira mu Bugesera''. 

Akomeza avuga ko kuva hanga.rw twatangaza inkuru yakarengane ke ubuyobozi bwaje kureba uko bimeze butegeka umuhungu we kumusubiza ibye akomeza kwinangira. 

Ati:''Ubuyobozi bwaje kumva ikibazo cyanjye basanga gifite ishingiro,bategeka umuhungu wanjye kusubiza ibyanjye ampa bike, imirima n'inzu akomeza kubisigarana, ejo nasubiye kureba ubuyobozi buraza buramufata bahita banasubiza ibyanjye byose ''.

Uyu musaza avuga ko yishimye cyane kuba yongeye gusubira mu mitungo ye yaramaze imyaka 20 yarakuwemo kubyo yita akarengane. 

Ubuyobozi bw'umurenge wa Kabahari butangaza ko Jean Pierre Mupenzi winangiye gusubiza se ibyo yamuhuguje yashikirijwe RIB kugirango yisobanure kubindi byaha arengwa byo gushaka kwivugana se ndetse no kwigomeka kubuyobozi nyuma Yaho asabwe gusubiza se ibyo yamuhuguje akinangira. 

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like