Home Read Content

Huye-Maraba: Uwafunguwe yishe umugore we amutsinze mu nzira

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 5 Month(s) ago

Uyu mugabo wiyiciye umugore bivugwa ko amakimbirane ari ntandaro kuko uyu mugabo igihe yarafunze yasanze umugore yarabyaye umwana atazi.

Huye-Maraba: Uwafunguwe yishe umugore we amutsinze mu nzira

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 8 Nzeri 2019, nibwo uyu mugabo Straton yakubitiye mu nzira umugore we Mukakabayiza Marie wari ufite imyaka 48 bimuviramo urupfu.

Uyu mugore yari yagiye kwa nyinawabo yajyanye n’ umugabo kuko hari habaye umuhango wo kuraga, bavuyeyo bajya kwa nyirasenge wa nyakwigendera naho hari ibirori. Aha hombi babakiriye baranywa ariko ngo ntibari basinze nk’ uko byemezwa n’ abaturanyi babo.

Amakuru Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Maraba Hakuzimana Jean Baptiste yahawe n’ umwana w’ imyaka 10 wa Straton na Mariya bari kumwe ni uko imbarutso yabaye ko Mariya yakandagije umugabo we ikirenge kiriho amase.

Yagize ati “Umudamu yakandagiye umugabo mu kirenge harimo amase ngo aramwanduza, ubwo umugabo n’ umujinya mwinshi ati ‘ukanyanduza?’ batangira gutyo bacyocyorana umugabo amukubise inshyi, amukubise imigeri, ni uko amutaho ariruka ajya mu rugo bagira ngo agiye kuzana mitiweri ariko mu mwanya muto uwo mugore yari amaze kwitaba Imana”.

Gitifu Hakuzimana yagiye mu rugo rwa nyakwigendera asanga ni urugo rwifashije rufite amatungo menshi ndetse ngo yanaganiriye n’ abaturanyi bamubwira ko nta makimbirane yabaga muri uru rugo uretse ikibazo kimaze imyaka irenga 8.

Yagize ati “Icyagaragaye nk’ intandaro twaketse ko ari nk’ ikimbirane ryari ryihishe ni uko uyu mugabo yari yarafunzwe, hari hashize nk’ imyaka 8 afunguwe. Umugore yari yarabyaye umwana, aho umugabo aziye ntiyabyakiriye neza ariko yari yarabyihanganiye ntibyagaragaraga nk’ ikibazo gusa uwo mwana yari asigaye aba kwa nyinawabo”.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Kaminuza bya Butare CHUB kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Uyu mugabo bahimba Rutoni yabonye ibyo bibaye ahita atoroka n’ ubu ntabwo arafatwa gusa inzego z’ umutekano ziri kumushakisha.

0