Nyamagabe:Umusaza w'imyaka 80 yishwe n'inyama yatamiye iramuniga ubwo yari mu birori

Uyu musaza bivugwa ko yishwe n'inyama ubwo yarimo gufata amafunguro n'abandi mu birori byarimo bibera mu rugo.

Kuri icyi cyumweru dusoza taliki ya 08/09/2019 saa 16h00, mu Karere ka Nyamagabe ho mu murenge wa Tare mu kagali ka Gasarenda umudugudu wa Kagarama habaye Urupfu rutunguranye rw’umusaza witwa Nitirehe Innocent w’imyaka 80.

Uyu musaza ushesha akanguhe yari yitabiriye umunsi mukuru kwa Mugande Froduard maze igihe cyo kwiyakira kigeze, uyu musaza yatamiye inyama iramuniga , bahise bamajyana kwa muganga , ariko birangira avuyemo umwuka`


Ubwo umunyamakuru yandikaga iyi nkuru umuryango w'uyu musaza warurimo urashaka uburyo wajyana umurambo ku bitaro bikuru bya karere ka Nyamagabe biherereye ku Kigeme kugirango ukorerwe isuzumwa.

Bivugwa ko nyuma uyu mugabo wari wabatirishije yaje kwakiriza abashyitsi be amafunguro n’ibyo kunywa birimo ikigage n’inzoga zitandukanye.

Ngo ubwo abantu barimo kurya nibwo uyu musaza Nitirehe yariye inyama ikamuniga ahita ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Mbuga ariko ku bw’amahirwe make ahita apfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasarenda, Mbarubucyeye Dominique, yemereye itangazamakuru ko uyu musaza koko yishwe n’inyama yamunize.

Ati “Ayo makuru yavuzwe ubwo twari mu nama na Minisitiri wa MINALOC twe ntabwo twabashije kugera aho byabereye ariko niko bayavuga, ngo hari habaye umunsi mukuru hanyuma inyama iramuniga bamugejeje ku Kigo Nderabuzima ashiramo umwuka.”

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like