Nyarugenge-Kimisagara: Hasojwe ubukangurambaga ku kwirinda icyorezo cya Ebola

Ku bufatanye na RBC na UNICEF ku wa gatanu mu murenge wa Kimisagara yasojwe gahunda y'ubukangurambaga ku kwirinda icyorezo cya Ebola.

Muri iyi gahunda abayitabira basobanurirwa uko Ebola yandura, ibimenyetso by'uwayirwaye n'uko umuntu yayirinda. Bamwe muri bo bavuga ko yabafashije kumeya byinshi ku bijyanye n'iyi ndwara ya ebola.

Irakoze Noella yagize ati ''Ikintu cyakugaragariza ko umuntu yanduye Ebola umuntu ababara umutwe, akaribwa mu muhogo,  agacika intege kandi akava amaraso mu myenge yose ye y'umubiri''

Na ho Ugirimabazi Anastasie ati ''Iyo umubonyeho ibyo bimenyetso biba ngombwa ko umwitaza ugahagarara nko muri metero 20  kugira ngo atakwanduza ahubwo ukihutira gukora ubutabazi kugirango bamujyane kwa muganga mu buryo bwihuze.''


Ubwitabire bwari bwinshi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimisagara aho iki gikorwa cyasorejwe, Havuguziga Charles, avuga ko bakomeje gukora ubukangurambaga mu baturage kuri iyi ndwara.

Ati ''Tubinyuza by'umwihariko mu nteko z'abaturage dufite itsinda ry'abakorerabushake bakora amakinamico ashishikariza abantu kwirinda icyorezo cya Ebola, igihe twateranye buri wa Kabiri dukibutsa abaturage kuyirinda no kwirinda gukora ingendo mu bihugu byagaragayemo icyorezo cya Ebola ariko dukoresha n`uburyo bwiza bwa Car Free Day iba kabiri mu kwezi iyo rero twahurije hamwe abaturage bo mu mirenge yose igize Akarere ka Nyarugenge ku Kimisagara dufatanyije n`ubuyobozi bw`ibitaro bya Muhima n`ubw`akarere tugafatanya kongera kubibakangurira.''

Mu kugenzura ko abitabiriye iyi gahunda basobanukiwe neza uko indwara ya Ebola yandura n'uko yakwirindwa; habazwaga ibibazo binyuranye kuri yo ababitsinze bagahembwa ibintu bitandukanye.


0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like