Nyabihu: Ushinzwe uburere (Animatrice) mu kigo cy’ishuri yafashwe na Polisi acuruza urumogi

Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 7 Nzeri, mu karere ka Nyabihu umurenge wa Rambura umuyobozi ushinzwe uburere (animatrice) mu kigo cy’amashuri y’isumbuye cya Saint Raphael witwa Aloysia Vuganeza ufite imyaka 36 y’amavuko yafatanwe udupfunyika 86 tw’urumogi yacuruzaga.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko Vuganeza yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “ Abaturage bamenyesheje inzego z’ibanze ko Vuganeza akwirakwiza urumogi  aho batuye, abayobozi b’inzego z'ibanze bihutira kubimenyesha Polisi ikorera kuri sitasiyo ya Karago.” 

Yongeyeho ko bagendeye ku makuru yari yatanzwe n’abaturage Polisi ifatanyije n’inzego z'ibanze bihutiye gutabara  bafata uyu muyobozi ushinzwe uburere bw'abanyeshuri afite udupfunyika 86 tw’urumogi, urwo rumogi basanze yaruhishe ahantu habiri hatandukanye rumwe yaruhishe mu gikoni urundi yarushyize mu kiraro cy’ingurube 

Akomeza  avuga ko Vuganeza yacuruzaga  urumogi muri santeri ya Gasiza aruhawe n’abandi  bantu bagishakishwa.

CIP Kayigi yavuze ko hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage Vuganeza yahawe urumogi n’umuntu waje kuri moto, bigakekwa ko ari nawe urukwirakwiza mu murenge wa Rambura. Kuri ubu
inzego zishinzwe umutekano n’iz'ibanze ndetse n'abaturage bakorera hamwe kugira ngo hamenyekane abagira uruhare bose mu ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge.

CIP kayigi avuga ko  bitari bimenyerewe ko umurezi yafatwa acuruza urumogi.
Yagize ati “Uribaza ingaruka mbi bizagira ku burere n’imyigire y’umunyeshuri mu gihe umufasha  kumuha uburere bwiza ariwe umuha urumogi, ibi bintu nibyo kwamaganwa na buri wese.”  

Abarezi n’ababyeyi bavuga ko umubare munini w'abakoresha urumogi mu gasanteri ka Gasiza ari urubyiruko, ibi bigira ingaruka ku banyeshuri, ku rubyiruko, ku babyeyi ndetse no ku muryango nyarwanda muri rusange.

Yasoje asaba abanyarwanda bose gutanga amakuru y’abacuruza bakanakwirakwiza  ibiyobyabwenge kuko byangiza urubyiruko cyane cyane kandi arirwo Rwanda rw'ejo.

Ufashwe wese acuruza urumogi ku bana batarageza imyaka y’ubukure ahanishwa igifungo cya burundu.

Mu ngingo ya  263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, utunda, uhindura, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni makumyabiri (20,000,000 rwf) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30,000,000 rwf) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.

0

10 comment(s) Tanga igitekerezo

User Picture
Eugenie
Last 3 Day(s) ago
Ni akumiro.gusa RIB nikore akazi kayo nta wamenya wasanga hari abandi bantu benshi babyihishe inyuma..
User Picture
Dative
Last 1 Day(s) ago
Birababajr.
User Picture
Singuranayo Fabien
Last 5 Day(s) ago
Nakumiro gusa niba aribyo asebeje abarezi ubundi iyi Business yabonaga koko izamuhira uretse ko iriya nkumi yarinakuze KBS 36 nimyinshi yagakwiye kuba ari Macuwa KBS ntage mumafuti nkayo.
User Picture
Hategeka
Last 5 Day(s) ago
Write your comment ...yooo,niyihangane ,isi irimo réalité nyinshi ntawamenye uko byagenze .Nabo ubundi abayobozi bacu bakore akazi kabo ,batange n'imbabazi ..
User Picture
Anastrong
Last 5 Day(s) ago
Njye simbyumva ukuntu urucuruza akanacunga abana bamushinze ,police nishishoze byimbitse.
User Picture
Last 5 Day(s) ago
C,est dommage vraiment qu, Elle soit puni serieusement,par la loi.
User Picture
Amina
Last 5 Day(s) ago
Ndatekerezako RIB yashishoza kuko abantu babaye babi bashobora nokubizana bakabishyira iwe kubera batabanye neza ,nabyobirashoboka rwose ,tubeturetse kumuhamya icyaha.iyumuntu yakwishyizemo ashirwa aguciye umutwe ndabizi cyane .
User Picture
Teta
Last 6 Day(s) ago
Birababaje kubona ibi bigaragara ku muntu wakabaye abirwanya mu bandi. Elle n'est pas digne d'être appellée animatrice..
User Picture
Teta
Last 6 Day(s) ago
Birababaje kubona ibi bigaragara ku muntu wakabaye abirwanya mu bandi. Elle n'est pas digne d'être appellée animatrice..
User Picture
Last 6 Day(s) ago
Birababaje Kandi biteye nagahinda. RIB nikore akazi kayo hamwe ubushinja cyaha n'inkiko .

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like