Rwanda-Umujyojyo:Ishoramari rigiye kugabanya ubukene mu rubyiruko

Maison de Jeanes-Kimigagara kuri iki cyumweru tariki ya 8/9/2019 hari umuhango wo gufungura kumugaragaro ikompanyi yiswe umujyojyo investment group Ltd (UIG) ,yitezweho guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda.

Nkuko byatangajwe na Murwanashyaka Evariste, watangije iyi gahunda y'umujyojyo yavuze ko ikomoka ku banyeshuri bize ubuhinzi n'ubworozi ndetse n'amashyamba bishyize hamwe bashinga Ajedejar ibahuriza hamwe ari nayo aje kubyara umushinga bise umujyojyo.

umujyojyo uzibanda mu bintu bitatu birimo gushora imari mu buhinzi harimo no gushyiraho banki izafasha abahinzi kubona inguzabyo, gupiganira amasoko akomoka ku buhinzi n'ubworozi ndetse n'ubucuruzi bw'umusaruro hirya no hino ku isi. 

Uyu mushinga utangiranye amafaranga asaga miliyoni 200rwf ku ikubitiro, nk'imigabane y'abanyamuryango basaga 400 bize ubuhinzi ariko kwakira n'abandi biracyakomeje kuko uwize ubuhinzi n'ubworozi n'amashyamba nahejwe. 

Gahunda y'umujyojyo ihurije hamwe abantu basaga 800 bamaze kwiyandikisha ,intego nuko uwize ubuhinzi n'ibiwukomokaho ari muri iyi gahunda afite amahirwe nenshi yo gukora ubuhinzi cyangwa kwigisha abahinzi guhinga kinyamwuga. 

Iyi gahunda itangijwe yitezweho no kunganira leta kuko izajya ifasha abahinzi kubona inguzanyo z'ubuhinzi kuburyo bworoshye.

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like