Nyamasheke: Umuryango urasaba ubufasha nyuma yo kubyara abana batatu b'impanga

Umuryango wa Masengesho Pierre utuye mu murenge wa Macuba akagari ka Rugali, urasaba ubufasha nyuma yo kubyara abana batatu b’ impanga, uyu muryango uvuga ko ubuzima babayeho bugoye, umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Macuba avuga ko ikibazo cy’ uyu muryango bakizi kandi batangiye kubashakira ubufasha.

Uyu muryango uri mu cyiciro cya mbere cy’ ubudehe umaze amezi arenga abiri ubyaye abana batatu  uvuga ubizima ubayeho bugoye.

Masengesho Pierre yagize ati” twarabyakiriye kuko ni umugisha gusa ikitugoye kugeza ubu ni ukubona ikibatunga kuko, hari igihe barira kubera inzara tukarara duhagaze, Mama wabo afata babiri nanjye nkabafata undi”

Umugore wa Masengesho, Mukafurere Janine  avuga ko yamenye ko atwite abana batatu  ari kubyara,yagize ati “ nagiye ngiye kwivuza hasigaye ukwezi kumwe ngo mbyare bahita bangumana, muri uko kwezi nibwo bansuzumye bambwira ko ntwite abana babiri, ndi kubyara nibwo bambwiye ko ari batatu’’ yakomeje nawe avuga ko bibagoye kuko umugabo atakibona uko ashakira imibereho umuryango, ndetse ko nuwari wemeye kujya akamira aba bana inka ye yaje gupfa.

 Mukafurere avuga ko yagerageje kwegera ubuyobozi ariko ntibugire icyo bumumarira.Yagize ati ’’ nkimara kubyara nageze ku buyobozi mpereye ku mudugudu nageze no ku kigo nderabuzima bambwira ko ntacyo bamarira kuko ibyo bafite ari ibyabana bafite nibura amezi atandatu’’Uyu muryango urasaba  ubufasha kugirango abo bana begere hejuru.

Mukafurere yagize ati ’’ndifuza uburyo badufasha kuko njye ntabushobozi mfite bwo kubarera”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Macuba Bwana Moise Bigirabagabo avuga ko ikibazo cy’ uyu muryango bakizi kandi batangiye kubashakira ubufasha. Yagize ati iki kibazo turakizi ndetse twanatangiye kubashakira ubufasha nubwo ntavuga ngo ni uyu munota ariko ntibirarenza icyumweru, twandikiye akarere hararebwa ko bishobotse bashobora no kureba uburyo uyu muryango wahabwa inka y’imbyeyi yajya ikamirwa aba  bana”

Yakomeje anavuga ko uyu mubyeyi yashyizwe ku rutonde rw’abagomba guhabwa amata ya shisha kibondo kugirango aba bana batazasubira inyuma.

Uyu muryango ubu ugize abana , urasaba ubuyobozi ko bwanawufasha muri gahunda zigenerwa abantu bari mu cyiciro cya mbere ,  bakagerwaho kugirango babone ubushobozi bwo gukomeza kwita kuri aba bana.

0

1 comment(s) Tanga igitekerezo

User Picture
Simeon Nzacahinyerwtse
Last 6 Day(s) ago
Yo numugisha ariko byo kubarera biragoye kuburyo bakwiye ubufasha .

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like