Umwana atangira gutozwa úmuco wo gusoma akiri mu nda ya nyina, babyeyi mumuhe ayo mahirwe-Mukantagwera

Ababyeyi barasabwa gukangukira umuco wo gusoma bakanawutoza n’abana babo kuko ngo ari bumwe mu buryo bukomeye bwo kubajijura buzatuma bagera kuri byinshi, kuko ngo abana bagera kuri 13% basoza amashuri abanza batazi gusoma Ikinyarwanda. babisabye na Mukantagwera Liliose(in charge of pre-primary education within Save the Children)

Babisabwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 6/9/2019, mu muhango wo gusoma n'amarushwana yateguwe n'Umuryango urengera abana, Save The Children wabereye ku kigo cy'amashuri cya Nduba giherereye mu karere ka Gasabo umujyi wa Kigali.


Umwana wahize abandi mu gusoma neza ikinyarwanda ahembwa na Mukantwari Diane.

Imico y’umubyeyi, ibyo akoze mu gihe atwite usanga bikurikirana uwo abyaye. Ni muri urwo rwego bashishikarizwa gukangukira umuco wo gusoma ibitabo kugirango n’abo babyara bawutore hakiri kare. Ababyeyi bibutswa ko mbere yo kugurira abana ibibashimisha bakwiye kubanza kubagurira ibitabo, kuko ari akabando k’iminsi.

Mukantagwera Liliose ati “Ushaka gutangira gukundisha umwana gusoma akwiye kubanza guhera mu rugo , niho hakwiye gushyirwamo ingufu, hagakundisha umwana gusoma, no ku ishuri bakongeraho akabo.”


Abana bigishwa gusoma ibitabo.

Akomeza avuga ko umwana wigishirijwe mu rugo usanga akurana uwo muco, ariko ngo mbere ya byose umubyeyi iyo akunda gusoma ndetse no mu gihe atwite ngo bituma umwana abyaye na we akurana uwo muco.

Ati” Bitangira mu gihe umubyeyi amusomera za nkuru, umwana uri mu nda ageraho agatuza, iyo yumva udukuru ari twiza, bituma kandi abikora abikunda… babyeyi mumuhe ayo mahirwe.”

Muri rusange ngo umwana muto uri hagati y’amezi abiri n’atatu na we ngo agomba kwerekwa ibitabo , agakura abyiyumvamo, yagera mu myaka yisumbuyeho nabwo agatozwa gufata igitabo mu ntoki.


Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ikibazo cyo kubona amafunguro kiri mu bituma abantu batagira inyota yo gusoma kuko abana 18% n’ababyeyi cyangwa abarezi 41% barya rimwe ku munsi.

Bwakozwe mu mwaka w’2017 ku bana 2 600 bari hagati y’imyaka 6-13, ababyeyi 2 600, abayobozi b’ibigo 209 n’ababyeyi bari mu nteko rusange ya komite y’ababyeyi b’amashuri 419.

Uyu muryango kandi watangaje ko abana 13% basoza amashuri abanza batazi gusoma Ikinyarwanda.
Inyigo yakozwe n’uwo muryango muri Nyakanga na Kanama mu mwaka wa 2016, ivuga ko abana bangana na 24% biga amashuri afashwa na Leta, ari bo bonyine bashobora gusoma igitabo bari mu rugo, nibura inshuro imwe mu kwezi.

Iyi nyigo ngo yakozwe mu midugudu 108 yo mu turere twose tugize igihugu mu ngo 2,600, ku bayobozi 209 b’ibigo by’amashuri, ndetse no ku bayobozi 419 b’inama z’ababyeyi.

Mukantwari Diane,ushinzwe uburezi mu karere ka Gasabo,avuga ko ubu bushakashatsi bwakozwe bwahinduye bwinshi mu bijyanye n'imyigire ndetse n'imyigishirize y'abana kuko Gasabo iri mu turere turi ku isonga mugutsinditsa abana mu bizami bisoza amashuri abanza ndetse n'ayisumbuye.


Uyu muhango wabereye mu kigo cy'amashuri cya Nduba wasojwe hatangwa ibihembo bitandukanye ku bana basomye neza ikinyanrwanda, aho abana batandatu bahawe ibikoresho n'ibitabo bazabafasha gukomeza kongera ubumenyi no kwiga neza.

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like