Robert Mugabe wari perezida wa Zimbabwe yatabarutse ku myaka 95

Umuntu wo mu muryango wa Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe yemereye BBC dukesha iyi nkuru ko uyu mukambwe yapfuye.

Robert Gabriel Mugabe yari afite imyaka 95, yari amaze igihe ari kuvurirwa muri Singapore.

Bwana Mugabe yayoboye Zimbabwe kuva mu 1980 kugeza mu 2017 ahiritswe n'abasirikare kubera igitutu cy'imyivumbagatanyo ya rubanda.

Jonathan Moyo wahoze umuvugizi wa Robert Mugabe yanditse kuri Twitter amagambo aca amarenga y'ibyabaye ati: "Igicu kirabuditse hejuru ya Zimbabwe no hirya yayo. Imana yaraduha, Imana yisubije; Izina ryimana nirishimwe".

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like