Rubengera:Umumotari yishwe aciwe ijosi moto ikaba nayo yaburiwe irengero

Umumotari witwa Maniriho Faustin ufite imyaka 31 yaraye yiciwe ahitwa ku i Banda mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi aho yambuwe na moto yatwaraga, Perezida wa koperative y’abamotari bakorera i Rubengera yabwiye umunyamakuru ko abamwishe batwaye na moto ye bakaba bataramenyekana.

Perezida wa koperative yabamotari  b’i  Rubengera KOTAMOTEKA  Mbabazi Jean Claude ku murongo wa telefoni yabwiye  umunyamakuru ko amakuru y’urupfu rw’uyu mu motari yarumenye kuri uyu wa gatatu mu gitondo ati “umumotari wanjye bakaba bamwita Maniriho Faustin akaba yaraye yishwe n’abagizi ba nabi ndetse na moto yari atwaye yari yambaye purake ya RD 305 D ndetse iyo moto ikaba nayo yaburiwe irengero”.

Claude avuga ko amakuru bahawe ari uko Faustin ashobora kuba hari aho yari ari mu kabari ku isaha ya saa mbili akaza guhamagarwa n’umuntu utaramenyekana amusaba ko hari umuntu yajya kumutwarira agasohoka nyuma y’iminota 40 telefoni ye bayihamagaye isona nka Gatanu ntihagira umuntu uyifata .

Nyuma y’iminota 10 telefoni bongeye kuyihamagara basanga yavuyeho mu masaha ya mu gitondo nibwo hamenyekanye ko Faustin yiciwe ahantu hitwa ku i Banda aciwe akaswe ijosi nkuko Claude yakomeje abibwira radio Isangano.

Claude yavuze ko inzego z’umutekano zari zihari,yanavuze ko bizeye ko ababikoze bazafatwa .
Mu mwaka ushize wa 2018 abamotari babiri bambuwe moto bashyiriwe imiti ibasinziriza mu binyobwa ariko ziza kuboneka.

Umwuka uri mu bamotari I Rubengera si mwiza kuko baciwe intege n’urupfu rwa mugenzi wabo waraye wishwe.

Uyu abaye umuntu wa kabiri wiciwe mu murenge wa Rubengera minsi ine gusa.

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like