Mu marushwana ya EAPCCO Polisi y'u Rwanda yegukanye imidali 46

Mu gitondo cyo kuri uyu 31 Kanama, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yitabiriye umuhango wo gusoza amarushanwa ya EAPCCO yaberaga muri Kenya. EAPCCO ni amarushanwa ahuza amakipe atandukanye ya Polisi y’ibihugu byibumbiye mu muryango w’Iburasirazuba.

Aya marushanwa ya EAPCCO yatangiye tariki ya 28 Kanama, u Rwanda rukaba rwari ruhagarariwe n’amakipe 6 ariyo Police FC, Police HC, Karate, Taekwondo, gusiganwa ku maguru(Atletism) ndetse no kumasha.


Muri aya marushwana ikipe ya Polisi y’u Rwanda ikina umukino njyarugamba uzwi ku izina rya Karate yitwaye neza yegukana ibikombe bitatu (3) ndetse n’imidali (20), 12 ya Zahabu, 4 ya Feza(Sliver) ni 4 y’ Umulinga (Bronze).  Muri uyu mukino, Polisi y’u Rwanda yari yaserukiwe n’amakipe abiri, abagabo n’abagore bose hamwe ari 13, muri rusange buri mukinnyi yashoboye kwegukana umudali.

Muri iri rushanwa abakobwa b’ikipe ya Polisi y’u Rwanda muri Karate begukanye ibikombe 2 harimo kimwe baherewe kwiyerekana neza (Kata) n’ikindi batsindiye nyuma yo kurwana (Kumi). Ni mu gihe mu bagabo habonetse igikombe kimwe bahembwe kubera kurwana neza.

Imidali 20 u Rwanda rwegukanye yahabwaga buri mukinnyi bitewe n’uko yitwaye mu itsinda ry’abo bari bahanganye, buri mukinnyi w’ikipe ya Police y’u Rwanda ya Karate akaba yarashoboye kubona umudali.