Home Read Content

Nyarugenge: Umuganda usoza ukwezi wibanze kukubaka ibyumba by’amashuri

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 5 Month(s) ago

Kuri uyu wa gatandatu wa nyuma w’ ukwezi nkuko bisanzwe hakozwe umuganda usoza ukwezi aho ku rwego rw’ Akarere wakorewe mu Murenge wa Muhima,Akagari ka Nyabugogo, Umudugudu w’ umutekano ku ishuri ribanza rya Muhima aho abaturage bacukuye imisingi yo kubaka ibyumba 2 by’ ikigo mboneza mikurire cy’ abana bato.

Nyarugenge: Umuganda usoza ukwezi wibanze kukubaka ibyumba by’amashuri

Uyu muganda  wanitabiriwe n’ Umuyobozi wungirije w’ Umujyi wa Kigali ushinzwe iterambere ry’ Ubukungu n’ Imibereho myiza Madamu GATSINZI UMUTONI Nadine wari kumwe n’ Umuyobozi w’ Akarere Madamu KAYISIME NZARAMBA bagaragaje ko iri rerero rigiye gufasha abaturage b’ Umurenge wa Muhima kubona aho basiga abana bato ndetse n’ abagore bakoraga akazi kubucuruzi bwo mu Muhanda bari bazwi nk’ abazunguzayi ubu bubakiwe amasoko muri ibyo bice bazaba babonye aho bazajya basiga abana kuko bamwe muri bo babazanaga bakirirwana nabo mu isoko.

Umuyobozi wungirije w’ Umujyi wa Kigali akaba kandi yakanguriye abaturage b’ Umurenge wa Muhina n’ aba Akarere muri rusange kwitabira gahunda y’ ubwisungane mu kiwivuza mutuelle de santé nkuko babikoze umwaka ushize Akarere ka Nyarugenge kakaza ku isonga mu tundi Turere, yabakanguriye kandi gukomeza kwita ku isuku aho mu marushanwa y’ isuku n’ umutekano ategurwa n’ Umujyi wa Kigali Umurenge wa Muhima wabaye uwambere mu Karere ka Nyarugenge n’ uwa kabiri mu Mirenge igize Umujyi wa Kigali.

Uyu muyobozi akaba yagaragaje ko Ubuyoboiz bw’ Umujyi buzakomeza gufatanya n’ abaturage muri gahuda yo kurangiza kubaka ibi byumba by’ irerero, kuhashyira igikoni ndetse n’ ubwiherero.

Muri uyu muganda  Umuyobozi w’ ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no gukumira inkongi ACP SEMINEGA Jean Bapiste nawe wari wawitabiriye , yashishikarije abaturage kwirinda inkongi z’ umuriro, ibi ni nyuma y’ inkongi zagiye ziba mu bice bitandukanye by’ Akarere ka Nyarugenge muri iyi minsi aho yagaragaje ko uburangare n’ ubumenyi bucye biri ku isonga mu bitera inkongi ziterwa na gaz.