Gasabo-Jali:Hafashwe ingamba mu kurandura imirire mibi mu bana

Mu rwego rwo gukomeza gukangurira abaturage mu kurwanya imirire mibi mu bana, mu murenge wa Jali ku bufatanye n’umushinga Umuhuza,kuri uyu wa gatatu tariki ya 28/8/2019 habereye inama yo kurebera hamwe uko imibare y’abafite imirire mibi ihagaze, ibikorwa bimaze gukorwa muri gahunda yo kurwanya imirire mibi ndetse no gushyakira hamwe ingamba zo kurandura imirire mibi mu bana.

Umuyobozi w’umurenge wa Jali afungura inama kumugaragaro, yabwiye abitabiriye inama ko intego ari ukurebera hamwe ingamba zatuma  imirire mibi iranduka mu murenge kandi buri wese  abigizemo  uruhare.

Uyu muyobozi yabwiye abitabiriye inama ko bakwiye gusubira mu nshingazo zabo cyane cyane abashinzwe gukurikirana za supervisionon, monitoring na evaluation,  bagomba gushyira imbaraga mu gukurikirana ibikorwa bigamije kurwanya imirire mibi, gukora ubusesenguzi (analysis) bwa data zituruka mu zengo zitandukanye bityo bikazabafasha gutegura igenamigambi mu kurwanya imirire mibi mu Karere ka Gasabo.

Yibukije kandi abitabiriye inama gukomeza gushishikariza abaturage kwita ku mwana hubahirizwa iminsi 1000.

Yasabye  ko hagomba kubaho ubufatanye bw’inzego zitandukanye kugira ngo harebwe umuti urambye mukurandura burundu ikibazo cy’imirire mibi.

Mbarubukeye Augustin umukozi  w’umushinga Umuhuza yavuze ko icyo bagiye gukora kugira ngo imirire mibi iranduke burundu mu murenge wa Jali bagiye gukomeza gushyira imbaranga muri gahunda yo kurwanya imirire mibi ariko cyane cyane bagashyira imbaranga mu kwegera abaturage mu kugira igikoni cy’umudugudu aho buri kwezi abaturage bigishwa gutegura indyo yuzuye

Yakomeje avuga ko ikibazo cy’imirire mibi kigenda kigabanuka mu mirenge bakoreramo muri Ngororero na Muhanga,aho mu myaka ibiri ishize bari ku kigero cya 1.4% ariko ubu bakaba bageze kuri 0.7 %.

Yavuze kandi ko uko wategura indyo yuzuye kose idafite isuku ntacyo waba uri kubakiraho bivuze ngo imirire myiza igomba guteguranwa isuku ati “Isuku ifitanye isano yahafi n’imirire mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage”.

Uyu mushinga Umuhuza watangije ibikorwa byawo muri Jali muri porogaramu bise intera ya mbere,ufite intego yo gukura abana bose bagaragaraho imirire mibi mu murongo mubi,dore ko ubuyobozi bwa bwiye hanga.rw ko bafite abana 2 barwaye bwaki bagiye kwitabwaho by’umwihariko.

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
Nzabamwita
journalist

Nzabamwita Xavier

You May Also Like