Kicukiro-Kanombe: Hari umuturage utishoboye ugaragaza akarengane yakorewe asenyerwa inzu

Mu Karere ka Kicukiro , Umurenge wa Kanombe , Akagari ka Busanza , Umudugudu wa Bamporeze ya Kabiri ,hari umuturage utishoboye ugaragaza akarengane yakorewe asenyerwa inzu nabo avuga ko yimye ruswa.

Umuturage utishoboye,yagize amahirwe abona umuntu w'umugira neza umufasha kwigondera inzu yibyumba 2 na Salon , Yagannye  ubayobozi abasaba kubaka baramwemerera.

Avuga ko bamwe mu bayobozi mu nzego z'ibanze bagerageza kumwaka ruswa arabyanga kuko n'ubundi ntabushobozi yarafite.

Ariko yakomeje ibikorwa byo kubaka inzu Abayobozi b'inzego zo hasi bose babibona , arayisakara arayirangiza . Bamwe muri babayobozi yimye Ruswa batangira kumutera buri munsi amanywa na n'ijoro bamubwira ko bazayisenya natabaha amafranga.

Inzu yarimaze icyumweru cyose ihagaze ndetse yaranarangiye,ariko tariki 28/08/2019 yagiye kubona abona baramuteye mu rugo bahamagara imodoka y'umurenge nabashinzwe gusenya inzu baraza barayisenya kandi yari imaze icyumweru cyose babirebera yararangiye igeze igihe cyo gukorerwa isuku.

Amakuru mpamo uyu muturage avuga nuko muri uyu mudugudu wa Bamporeze ya Kabiri hagiye hazamukamo amazu menshi  kandi hari nayo avuga ko adafite ibyangombwa, Uyu muturage agira ati :''Kuki arinjye jyenyine basenyeye kandi aya mazu yose mubona ari mashya ntabyangombwa afite , nuko ntatanze iyo Ruswa ''?

Uyu muturage yatakambye ngo ntibamusenyere inzu ariko biba ibyubusa inzu bayishyira hasi nkuko mubibona ku mafoto.

Uyu muturage yagize ati:''Tujye tuvuga ukuri kuko ntacyo byaba bimaze igikorwa nk'iki bagitesheje agaciro imbere y'abaturage''.

Umuntu wese wageragezaga gufotora bamwamburaga telephone bavuga ko nta record bashaka ndetse n'amafoto , ababonaga ibi ngo bashatse no guhamagara bimwe mu bitangazamakuru ngo birebe igikorwa nk'iki kibereye imbere y'amaso y'abaturage biba ibyubusa.


hanga.rw, twavuganye n'umuyobozi w'umurenge wa kanombe avuga ko uyu muturage yubatse ntabyangombwa afite, ati: '' Izo nkuru sizo,uriya muturage arabeshya yubatse ntabyangombwa afite yitwikiraga ijo akubaka tubimenye turayisenya,ibyo bya ruswa avuga ntabyo tuzi agaragaze uwaba yarayimwatse''.


Gitifu nubwo avuga ko yubakaga mu ijoro ,abaturage barabihakana bavuga ko yubakaga babibona izuba riva,kunyuranya imvugo n'abaturage ni gihamya ko gusenya iyi nzu bishobora kuba birimo amanyanga.

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like