Bugesera-Nyamata: barishimira serivise nziza bahabwa n'urwego rwa MAJ

ku wa 25/9/2019 nibwo hanga.rw twasanze abaturage imbere ya Karere ka Bugesera bishimye bafite akanyamuneza ko Maj ikora akazi kayo neza , mugucyemura ibibazo byabo bijyanye n'ubutabera.

Twagirayezu Innocent wishimira uburyo bamufashije kuko ntamategeko azi kandi nta n'ubushobozi bwogushaka umwavoka afite ,yagize ati:''MAJ turabashimira  babigukorera kubuntu nta kiguzi bakakugira inama yuburyo urubanza rwawe ruhagaze, niyo ubeshya barabikubwira turabashimira''.

Mukansika Rose utuye  mu murenge wa Mwogo ati:" Nunganiwe na Maj duratsinda urubanza, ariko ndigushaka indishyi yakababaro. Naje kugisha inama Maj kandi babinkoreye nzayibona".

Me KABALISA Fulgebce wunganira mukanziga Rose wakurikiranye urubanza rwe kuva 02/7/2017 yakubiswe n'umuturage aza kugana serivisi ya Maj 3/2019, twaramufasha ariko urukiko ruza kumuha indishyi yakababaro nkeya tukabona ko bidahagije turashaka ko bazamuha indishyi ihagije, twegereye maj ya Bugesera yaradufashije cyane baduha serivise nziza.

MAJ n'urwego rw'ubutabera rufite abakozi bafasha abaturage mu bujyanama mu mategeko (MAJ) batatu kuri buri karere ariko hari  kurebwa uko nibura umwaka utaha hatangira kugenda hashyiraho n’abandi banyamategeko bazajya bafasha abaturage ku rwego rw’umurenge. Kugira ngo mu mwaka umwe w’ingengo y’imari y’igihugu hashyirweho abakozi 416 ntibyoroshye. Hari kurebwa inzira byanyuramo ku buryo umwaka utaha n’ukurikiyeho abakozi ba MAJ bashyirwa no mu mirenge.

Twababwira ko MAJ ari urwego rwa Minisiteri y’Ubutabera rutanga ubufasha mu by’amategeko ku karere (MAJ) rusanzwe rufite abakozi batatu kuri buri Karere bose hamwe bakaba ari 90; mu mwaka wa 2017/2018 bafashije abaturage 19 857.

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
Kayisire
journalist

Kayisire Vincent

You May Also Like