Rulindo: Abacuruzi barasabwa kunoza ibyo bakora kugira ngo babone isoko rihoraho

Ibi abaturage bo mu Karere ka Rulindo babisabwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, kuri uyu wa 22/9/2019 mu birori byo gufungura imurikabikorwa n’imurikagurisha ry’ibikorerwa iwacu muri gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Karere no mu Rwanda (Made in Rwanda).

Iri murikabikorwa n’imurikagurisha ryafunguwe  ribera ahitwa ku kirenge cya Ruganzu, rikaba ryitabiriwe n’ubacuruzi baturutse hirya no hino mu Mirenge igize Akarere ka Rulindo.

Hitabiriye abacuruzi bafite ibikorwa bitandukanye harimo kudoda imyenda, ibikapu mu bitenge,gukora ibikapu mu masaro akoze mu biti,  kuboha imipira, ingofero, gukora imiteguro n'imitako, gukora inkweto n'imikandara bikoze mu ruhu , amajyane akoze mu bibuto bya avocats, ifu y'ibijumba bikungahaye kuri Vitamin A, ifu ya beterave, ifu y'igisura, amatapi akoze mu budodo no mu bitambaro, jus ya Beterave, n’ibindi bikorwa by’ubugeni n’ubukorikori  bitandukanye, by’umwihariko Nyirangarama yabazaniye udushya twishi.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu kiganiro n’itangazamakuru yashimiye abafatanyabikorwa b’Akarere bagira uruhare mu guteza imbere iby’iwacu, babafasaha kwiga imyuga no kwiyungura ubumenyi butandukanye. Yasabye urubyiruko kwigirira icyizere, ntibitinya bakarushaho kunoza ibyo bakora kandi bakabikorana ubuziranenge kuko ari byo bizabafasha kureshya abakiriya no kugira isoko rihoraho kuko abakiriya bazabagirira icyizere.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yagize ati “Abacuruzi  mufite imbaraga, ubushake ndetse n’ubumenyi murabufite kuko ibikorwa mwagaragaje birabyerekana. Murasabwa rero kutitinya mugashora muri business kuko gushora muri business nta kiza nkabyo : iyo ushaje ubiraga abagukomokaho nabo bigasigara bibatunze’’

Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera mu Karere  yashimiye abacuruzi ibikorwa byiza bakora, nk’abababoneye izuba muri business, abizeza ubujyanama n’ubuvugizi kugira ngo nk’abatangizi babashe kuzamuka kandi bakora ibintu bifite ubuziranenge.

Yabasabye kudacika intege n’ubwo muri business bahura n’inzitizi zitandukanye. Yagize ati : “mu ntangiriro biragorana guhita uzamuka, cyane ko n’amikoro aba ari make, bisaba kwihangana no kugira umuhate ugakora ufite intego, biravuna ariko ubigeraho. Natwe twese niko twatangiye kandi urugendo rurakomeje, ntimucike intege muzabigeraho.

 

Abantu barasabwo kwitabira gusura iyi Expo, dore ko hari n’ibikorwa nyaburanga bishingiye k’umuco nyarwanda , utembera ukanasobanurirwa amateka y’ikirenge cya Ruganzu.


0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like