Rwamagana: Mu rugo rw’umuturage hafatiwe inzoga zitemewe

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana, umurenge wa Rubona yafatiye mu rugo rwa Bagaragaza Jean Baptiste w’imyaka 43 litiro 400 z’inzoga z’inkorano zitemewe zizwi ku izina ry’ibikwangari, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Kanama 2019.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko Bagaragaza yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’umugore we.

Yagize ati “Uyu mugabo Bagaragaza asanzwe n’ubundi yenga izi nzoga zitujuje ubuziranenge ariko akazenga mu buryo umugore we atemera kuko ngo yashyiragamo ibintu byinshi bitemewe kandi bitujuje ubuziranenge. Umugore yagerageje kubimubuza arabyanga niko kwitabaza Polisi iragenda irazimufatana.”

Yakomeje avuga ko izi nzoga bahise bazifata bajya kuzimenera mu ruhame rw’abaturage n’aho Bagaragaza ajyanwa ku murenge acibwa amande y’ibihumbi ijana (100,000frw) nk’uko amabwiriza y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge abigena. Ayo mabwiriza avuga ko umuntu uwo ariwe wese ufatanwe izi nzoga zitujuje ubuziranenge ajyanwa ku murenge ukaba ariwo umuca amande.

CIP Twizerimana yabwiye abaturage ko izi nzoga ziza ku isonga mu guhungabanya umutekano n’umudendezo w’abaturage ariko ko Polisi ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge(RSB) ndetse n’inzego z’ibanze hamwe n’abaturage bari maso mu kurwanya abazenga n’abazicuruza mu buryo bwose bushoboka.

Yagize ati “Izi nzoga zitujuje ubuziranenge zangiza ubuzima bw’uwazinyoye akaba imbata yazo kuko uwazinyoye wese usanga ariwe urangwaho ingeso mbi; nk’ubujura, gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, amakimbirane yo mu ngo n’ibindi. Niyo mpamvu abantu bose bakwiye kumva ko kuzirwanya ari inshingano za buri wese turengera ubuzima bwacu n’umutekano muri rusange.“

CIP Twizeyimana yasabye abaturage gukora ibikorwa byabateza imbere bakitandukanya n’ibinyuranyije n’amategeko bibagusha mu gihombo no mu bihano. Yashimiye kandi uyu muturage watangiye amakuru ku gihe yatumye Bagaragaza Jean Baptiste afatanwa inzoga ze zitaragira uwo zangiza, abasaba kudahwema kugaragaza umuntu wese babona ukora ibinyuranyije n’amategeko.

Ubushakashatsi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge( RSB) bwagaragaje ko inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge zigira ingaruka ku buzima bw’umuntu.

Amabwiriza y’iki kigo cya RSB ateganya ko ubuyobozi bw’umurenge buca amande y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 50 kugera ku bihumbi 500, ufashwe akora cyangwa acuruza inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge ubundi zikamenerwa mu ruhame.

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like