Gicumbi: Polisi y’u Rwanda yatashye sitasiyo nshya ebyiri

Kuri uyu wa 17 Kanama, Polisi y’u Rwanda yatashye k’umugaragaro ibiro bishya (Police Stations) izajya ikoreramo mu mirenge ya Kaniga na Manyagiro yombi yo mu karere ka Gicumbi yubatswe mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi z’umutekano.

Umuhango wo gutaha izi nyubako nshya Polisi y’u Rwanda igiye kujya ikoreramo wayobowe na Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye, umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda IGP Dan Munyuza n’abandi bayobozi batandukanye.

Igikorwa cyo gutaha izi Sitasiyo arizo iya Kaniga ikorera mu murenge wa Kaniga n’iya Cyumba yubatswe mu murenge wa Manyagiro, cyahujwe no gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi Kwatangiye tariki ya 15 Nyakanga.

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye yashimiye Polisi y’u Rwanda uruhare igira mu kwegereza serivisi z’umutekano abaturage, ikanabifatanya no kubegereza ibindi bikorwa by’iterambere.

Yagize ati “Ubufatanye hamwe n’abaturage mu gucunga umutekano nibwo butuma Polisi y’u Rwanda igera ku ntego zayo. Kuba irushijeho kubegereza ibiro, bibafashe gukorana nayo, mutanga amakuru y’ibyaha bikorerwa muri iyi mirenge ndetse no mu karere kose ka Gicumbi kuko iyo bidakumiriwe biteza umutekano muke.”

Yasabye abatuye mu karere ka Gicumbi kurushaho gukorana n’inzego z’umutekano zabegerejwe kugira ngo bazifashe gukumira no guhashya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rikigaragara muri aka karere.

Ati “Guverineri yari arimo ambwira abitwa “abarembetsi” kuko jye sinarimbazi ariko mwe mutuye ino murabazi, mwadufashije tukabarwanya ko tuzabatsinda vuba. Abo bazana ibyo biyobyabwenge twirinde kubahishira kuko baratwangiriza abaturage n’igihugu muri rusange.”

Minisitiri Busingye yabashishikarije gukorana n’inzego z’umutekano mu guhashya ibyaha byiganjemo ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gutemana hakoreshejwe umuhoro kuko byose bishobora kuba bikomoka ku ngaruka z’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yavuze ko abaturage bakwiye gukomeza gukorana na Polisi mu gucunga umutekano batanga amakuru ku bitangenda neza kuko ariwo muti wo gukemura ibishobora guteza umutekano muke mu baturage.

Niyigaba Janvier, umumotari wo mu murenge wa Cyumba yemeza ko kubegereza ibiro bya Polisi bizabafasha guhanahana amakuru yerekeranye n'abishora mu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge (Abarembetsi) kuko ngo akenshi usanga bakorana n’abamotari bazwi ku izina ry’ inyeshyamba mu gutunda kanyanga.

Yagize ati “Kuko Polisi irushijeho kutwegera, tugiye kujya dutangira amakuru ku gihe cyane cyane ayerekeranye n’abarembetsi bakorana n’abamotari batagira ibyangombwa twita inyeshyamba. Ndahamya ko gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge tugiye kubica dutangira amakuru ku gihe y’ababigiramo uruhare bose.”

Karugwiza Beata utuye mu kagari ka Ruyumba mu murenge wa Manyagiro nawe yemeza ko iyi sitasiyo ya Polisi begerejwe izabafasha gukemura ibibazo by’ihohoterwa bikigaragara mu murenge batuyemo kuko bazajya batabaza, bagatabarwa byihuse.

Ati “Turacyahura n’ihohoterwa ndetse n’ikibazo cyo gutera inda abana ariko byose kenshi bikorwa n’abanywa ikiyobyabwenge cya Kanyanga. Ubu rero kuko Polisi itwegereye, nzabona urimo unywa kanyanga nihutire kuyitabaza kuko nizeye ko bazahita batabara byihuse.”

Mu karere ka Gicumbi habarirwa sitasiyo za Polisi esheshatu zikorana n’abaturage umunsi ku munsi mu gukumira no kurwanya ibyaha kugira ngo buri muturage akomeze kubaho atekanye.

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like