Ruhango-Kabagari: Ingo 276 abazibamo bararana n’amatungo mu nzu

Mu karere ka Ruhango,mu ntara y’Amajyepfo ,mu murenge Kabagari,ingo 276 abazituyemo bararana n’amatungo mu nzu.

Iyi mibare y’abaturage babana n’amatungo mu nzu,hanga.rw yayihawe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kabagari kuwa 16/9/2019 ubwo twasuye umudugudu wa Nyarushishi dusanga bamwe mubahatuye bakirarana mu nzu n’amatungo yabo. Amatungo magufi niyo yiganjemo cyane ,ihene,inkoko,intama, ndetse n’ingurube.

Aimable Mugabe,gitifu w’umurenge wa Kabagari yabwiye hanga.rw ko nubwo bagifite abaturage barara n’amatungo mu nzu,uyu mwaka mu ngengo y’imali babishyize ku isonga mu bibazo bigomba gukemuka muburyo bwihuse.

ati:’’Bitewe n’imiterere y’umurenge w’icyaro benshi batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi ,kuba tugifite ingo zisaga 276 zirarana n’amatungo mu nzu tugiye kubihagurukira uyu mwaka twabishyize mu ngengo y’imali’’.

Indi mibare yadutangarije nuko hari abaturage batagira amacumbi bagera kuri 82,harimo 55 bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.

Inzu zimeze nka nyakatsi 167, ubwiherero butujuje ibisabwa 1,395, n’ingo 276 zikirarana n’amatungo mu nzu.

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like