Huye: Imyaka ibiri irashize amafaranga batanze yo kuzana umuriro aburiwe irengero

Abaturage batuye mu mudugudu wa Kamuhoza, mu kagali ka Cyimana mu Murenge wa Tumba ho mu Karere ka Huye, ahazwi nko ku mukungugu, baravuga ko imyaka ibaye myinshi barara mu kizima kubwo kutagira umuriro w’amashanyarazi.

Nubwo bimeze bityo, aba baturage bagerageje kwishakamo amafaranga ngo bunganire leta bizanire umuriro w’amashanyarazi ariko ayo mafaranga azakuburirwa irengero.

Aba baturage batangarije umunyamakuru bavuze ko buri muturage yagiye atanga umusanzu w’ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda kugeza bagejeje ku mafaranga angana n’ibihumbi 600, ariko ngo batunguwe no kumva ko abayakusanije bamaze kuyatorokana maze babura epfo na ruguru.

Baravuga ko bagerageje kubibwira inzego zinyuranye zirimo n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu, REG, ariko imyaka ikaba ibaye ibiri ntacyo barasubizwa.

Icyakora Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johson
Busingye ubwo aheruka mu Ntara y’amajyepfo yakomoje ku kibazo cy’amashanyarazi avuga ko bari gukora igishoboka cyose ngo kigende kibonerwa umuti.

Kugeza ubu mu Ntara y’amajyepfo muri rusange nibura ingo ibihumbi 7 zikenewe gucanirwa mu myaka 5 iri imbere.

U Rwanda rwakabaye muri uyu mwaka wa 2019 nibura rugeze ku ngo 72% zifite amashanyarazi hagendewe ku muhigo Leta y’u Rwanda yari yihaye mu myaka irindwi ishize, iyi ntego ntiyagezweho, ariko abashinzwe amashanyarazi bavuga ko nta gisibya mu myaka itanu iri imbere Abanyarwanda 100% bazaba bafite amashanyarazi.

Imibare iheruka gutangazwa mu Bushakashatsi bwa 5 ku Mibereho y’Ingo busohorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare (NISR), bwakozwe hagati ya 2015 na 2017 busohoka mu mpera za 2018, bugaragaza ko ingo zifite amashanyarazi zavuye kuri 22% muri 2014 zigera kuri 34% igihe ubushakashatsi bwakorwaga.

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like