Nyarugenge-Mageragere: Polisi yubatse ibiro by’umudugudu utarangwamo icyaha byuzuye mu misi 23

Mu karere ka Nyarugenge,umujyi wa Kigali ,umurenge wa Mageragere polisi yahaye abaturage inzu y’ibiro by’umudugudu yabubakiye ifite agaciro gasaga miliyoni 8 Rwf,polisi yubatse iyi nzu y’ibiro nk’ishimwe ry’umudugudu utarangwamo icyaha yuzuye mu misi 23 gusa.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 17/9/2019, kitabiriwe n’abayobozi batandukanye umushyitsi mukuru yari Nsabimana Vedaste ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri Nyarugenge,umuyobozi wa polisi muri Nyarugenge, Ntirushwa Christopher gitifu w’umurenge wa Mageragere,abaturage n’abandi bayobozi mu nzego zibanze.

Iki gikorwa cyahujwe nuko Polisi y’u Rwanda yasoje ukwezi kwahariwe ibikorwa byayo hatangwa inzu ku miryango yatoranyijwe itishoboye mu gihugu hose.


Abayobozi ubwo bazaga gufungura kumugaraga ibiro by'umudugudu.

Umuyobozi wa Polisi muri Nyarugenge, avuga ko ubufatanye aribwo bushyira u Rwanda ku mwanya mwiza mu karere ndetse no ku Isi mu kugira umutekano n’iterambere ,ati:’’Polisi ntibereyoho gufunga gusa,ubu turi abafatanyabikorwa, nubona umupolisi ujye umurebamo iterambere ,hano Mageragere twabazaniye imirasire y’izuba tugiye gucanira ingo 100’’.

yagarutse kubyaha bikomeje kugaragara mu gihugu birimo icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge by’umwihariko mu karere ka Nyarugenge.

Yagize ati “Abaturage nimwe mufite uruhare runini mu kurwanya abacuruza ibiyobyabwenge kuko mubana umunsi ku w’undi bityo mukwiye gufata iyambere mutungira agatoki Polisi abacuruza ibiyobyabwenge kandi muduhe amakuru naho muzi abajura.”

Nsabimana Vedaste ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri Nyarugenge  yashimiye uruhare rw’abaturage,inzego za Leta, abikorera ndetse n’izindi nzego z’umutekano bagize uruhare rukomeye mu  kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi.

Ati;’’Kuba polisi utwubakiye ibiro by’umudugudu utagira icyaha wa Kamatamu,bizatuma  abaturage babona serivisi mu buryo buboroheye kandi bazibone hafi ndetse bikazatuma  n’abandi babirebereho kugira ngo harwanywe ibyaha cyangwa n’ababikora bagabanuke’’.

Polisi yahaye umuturage inzu ya mwubakiye nawe ubarizwa muri Mageragere wari usanzwe abayeho nabi nkuko yabyivugiye imbere y’imbaga y’abaturage n’abayobozi.

Ati:“Uyu munsi abana banjye barasinzira neza umubyeyi wese yifuza ko abana be babaho mu buzima bwiza ndashimira cyane Polisi kubera iyi nzu banyubakiye by’umwihariko perezida Kagame Paul ndamushiye ankuye mubwigunge nari narahezemo mbayeho nabi.”

Ibi biro byubakiwe umudugudu wa Kamatamu byitezweho gufasha ubuyobozi bw’umudugudu gutanga serivisi zinoze, ndetse no korohereza abaturage gusiragira bashaka abayobozi nk’uko abaturage bo muri uwo mudugudu babivuga.

Umwe muri abo baturage witwa Nyiramwiza yabwiye hanga.rw  ko bashimishijwe n’uko babonye umusaruro w’ubufatanye bagezeho, kuko babonye ibiro by’umudugudu wabo,aho batazongera kujya gushakira umukuru w’umudugudu iwe nk’uko byajyaga bigenda rimwe na rimwe bakaba banamubura, ahubwo ngo bazajya bamusanga mu biro.

Ati “Ibi tubikesha ubufatanye buturanga. Ikinshimishije kurushaho, ni uko tutazongera gusiragira ngo turahiga Mudugudu cyangwa abandi. Hari igihe wajyaga kumureba iwe, ugasanga ntawe uriyo,bakamukurangira ahandi,nabwo bikaba uko. Ariko ubu tuzaba tuzi neza aho tumusanga,ndetse n’amasaha.”

Umuyobozi w’Umudugudu wa Kamatamu, Mereweneza Rwumvuguza, na we ashimangira ibyo byishimo bakuye ku bufatanye.

Ati “Turishimye cyane kuko tubonye  ibiro by’umudugudu wacu. Ibi ni abaturage babigizemo uruhare. Iyo abaturage bamenye ibanga ryo kwiga ku bibazo, cyane cyane mu nteko z’abaturage, birakemuka.”

Akomeza agira ati “Hari igihe wajyaga kubona ukabona umuturage agusanze mu nzira cyangwa mu murima ngo nsinyira! Rimwe na rimwe bagasanga uri ahantu nta gikoresho na kimwe witwaje. Ariko ubu, buri muturage azaba azi amasaha y’ibikorwa byose by’umudugudu, kandi bazi aho basanga ubaha serivisi bakeneye.”

Tubibutse ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Kanama, Polisi y’u Rwanda yasoje ukwezi kwahariwe ibikorwa byayo hatangwa inzu ku miryango yatoranyijwe itishoboye mu gihugu hose.

Sibyo gusa  hatanzwe ubwisungane mu kwivuza ku bantu 3,000 hanyuma hatangwa  n’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba ku bantu 3,000 hirya no hino mu gihugu hose ndetse  n’abapolisi barenga 1000 batanze amaraso kugira ngo barengere ubuzima bw’abayakeneye kwa Muganga.

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like