Ruhango: Ubuhamya bw'umusaza uvuga ko amaze imyaka 20 abayeho nk'impunzi mu gihugu

Mu karere ka Ruhango, umurenge wa Kabagari, akagari ka Rwoga, umudugudu wa Nyarushishi ,Hari umusaza uvuga ko yakorewe akarengane bigatuma ahungira mu karere ka Bugesera akaba ahamaze imyaka 20 irenga nk'impunzi.

Uyu musaza hanga.rw twamusanze mu isantere ya Nyarushishi, adutekerereza uburyo abayeho nabi bitewe nuko yakuwe mu mitungo ye n'umuhungu we witwa Jean Pierre Mupenzi wari umusirikare akaza gusezererwa, nyuma akaza gufata inzu ze yubakiwe na leta akazisenya ndetse n'ishyamba ryose akaririmbura n'amasambu amwe akayagurisha.

 

Ati:"Mbayeho nk'impunzi kandi bidakwiye mu gihugu, umuhungu wanjye yankuye mu mutungo wanjye ndahunga kuko yashakaga  kunyica, kuva 1999 kugeza ubu muri 2019 ndi mubuhungiro mu karere ka Bugesera''. 

 

Yakomeje avuga ko ubuyobozi yiyambaje bw'umurenge wa Kabagari kuri iki kibazo ntacyo bwamumariye. Ati:"Kubera umuhungu wanjye afite amafaranga menshi yarantangatanze hose yaranguze,nk'ubu ubuyobozi bwanze kumwaka ibyangomba by'ubutaka bwanjye ahubwo bahora bunsiragiza ngo nzagaruke, ubu amafaranga y'urugendo yashizeho kuko mbarizwa mu cyiciro cya mbere cy'ubudehe''. 

 

Uyu musaza avuga ko ntakizere afite ko azasubizwa imitungo ye yabohojwe n'unuhungu we  kuko igihe cyose amaze agana ubuyobozi ntacyakozwe, ati:"Umuhungu wanjye menya atinyitse kuko yabaye umusikare, yarankubise ndahwera aho nzanzamukiye mbwira ubuyobozi baramufunga igihe gito baramurekura ,yaje noneho amaze nk'umusazi agiye kunyica ndahunga kuva ubwo mu1999 kugeza ubu imitungo yose y'umuryango yarayigaruriye,barumuna be na bashiki be bose yarabirukanye mbese turatabaza dutakambira inzego zitandukanye zidufashe baturenganure''. 

 

Iki kibazo Aimble Mugabe gitifu w'umurenge yabwiye hanga.rw ko akizi ariko yabonye gukura uriya muhungu wuriya musaza mubutaka bitakunda kubera ibyangombwa by'ubutaka bidahari,ati:"Nibyo koko iki kibazo turakizi, twarebye muri sisiteme y'ubutaka dusanga ubutaka bwanditse kuri uriya musaza nibyangombwa byarasohotse bivugwa ko umuhunguwe ariwe ubifite, mu rwego rwo kumufasha twamugiriye inama yo gutanga itangazo ko byatakaye hanyuma tukamukorera ibishya''. 

Uyu musaza avuga ko nabyo yabikoze itangazo yatanze mu itangazamakuru turifitiye kopi, kuri we avuga ko ari zimwe munzira zo gukomeza kumusiragiza, ati:"Banyohereza gutanga itangazo kuri Radio ko nabikoze naraje bankorera ibyangombwa bishya bavuga? Aya ni amananiza ko binyanditseho kandi n'umuhungu wanjye abifite babimwambuye, ahubwo nabo baramutinya kuko yigize igihazi ".

 

Bamwe mu baturage twaganiriye baravuga ko uyu musaza yarenganye  n'imitungo yose yangirijwe muri jenoside yishyujwe n'uyu muhungu yayitwariye yose.

Ibivugwa n'abaturage ndetse n'ubuyobozi buvuga ko iki kibazo bukizi n'igihamya ko uyu musaza yarengamyijwe , ntagikozwe arakomeza abeho nk'impumzi mu gihugu kandi afite imitungo yakogombye gukoresha yiteza imbere dore ko yatubwiye ko abayeho nabi iyo yahungiye mu Bugesera kuko yashyizwe mu cyiciro cyambere cy'ubudehe. Ubu ngo ari no kwishinganisha avuga ko uyu muhungu we  arimo kumuhiga ngo amwivugane.

2 comment(s) Tanga igitekerezo

User Picture
Last 28 Day(s) ago
Uwo muhungu yagakwiye kubazwa ibyo akanabiryozwa kuko mu Rwanda ntaho bikiba kumenesha umuntu ugatwara ibye..
User Picture
Concorde
Last 27 Day(s) ago
Muri abantu b'abagabo kuko mufasha abaturage hari who barenganye rwose .

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like