Rwanda: Leta yahagurukiye guhangana n'ibibazo binyuranye bibangamiye imibereho myiza y'umuturage

Guverinoma y'u Rwanda iratangaza ko yahagurukiye guhangana n'ibibazo binyuranye bibangamiye imibereho myiza y'umuturage, aho ingamba zigamije gukemura ibyo bibazo ari zo zizashingirwaho imihigo y'inzego zose mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2019/2020.

Ibi bitangajwe nyuma yaho umuhango wo kwesa imihigo ya 2018/2019 no gushyira umukono ku ya 2019/2020 wari uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri usubitswe.

wasubitswe, Biturutse ku busabe bwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, imihigo y’umwaka wa 2019/2020 mu nzego zose izashingira ku bikorwa n’ingamba zigamije gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza n’umudendezo w’umuturage. 

Mu kiganiro n'abanyamakuru, Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yagaragaje ko umuhango wo gushyira umukono ku mihigo ya 2019/2020 wasubitswe kubera  impinduka Umukuru w'Igihugu yifuje ko zaba mu mihigo, aho yasabye ko yashingira ku gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage harimo icy'abadafite amacumbi meza, abatagira ubwiherero bwujuje ibyangombwa, abakirarana n'amatungo n'ibindi.

Izi mpinduka zanaganiriweho mu nama yayobowe na Minisitiri w'intebe, ihuza abayobozi mu nzego zitandukanye kugera ku rwego rw'umudugudu, inama yabereye mu ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Kabiri.

Nta gushidikanya ko izi mpinduka mu mihigo ziza guhindura n’uburyo ingengo y’imari yari yaragiye isaranganywa ibikorwa binyuranye. Cyakora Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana ashimangira ko inzego zose zisanzwe zizi neza imiterere y’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, bityo ko kubahiriza ibyasabwe n’Umukuru w’Igihugu ntawe byari bikwiye gutera impungenge. 

Si ubwa mbere Perezida Paul Kagame agaragaje ko igipimo nyacyo cy’umusaruro w’imihigo gikwiye impinduka nziza zigaragarira mu mibereho y’umuturage.  Mu muhango wo kwesa imihigo y'umwaka ushize wa 2017/2018, Umukuru w'igihugu yagaragaje ko hagomba kuba impinduka mu mikorere y’abayobozi, ashimangira ko kwegera abo bayobora ari ishingiro ryo gukemura ibibazo bafite.

Umukuru w’Igihugu asabye inzego zose gushingira imihigo yazo ku ikemurwa ry’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’umuturage, (human security issues), nyuma yaho mu mezi make ashize asuye abaturage b’uturere twa Nyamagabe, Burera, Musanze na Nyabihu akarushaho kwibonera uko babayeho.

0

1 comment(s) Tanga igitekerezo

User Picture
iyigosa
Last 4 Day(s) ago
http://mewkid.net/order-amoxicillin/ - Amoxil Side Affects <a href="http://mewkid.net/order-amoxicillin/">18</a> gfi.qetf.hanga.rw.yye.zq http://mewkid.net/order-amoxicillin/.

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like