Home Read Content

Nyarugenge:Boutique zikora nk’utubari zahagurukiwe

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 6 Month(s) ago

Mu karere ka Nyarugenge,imirenge yose uko ari 10 yakozwemo ubukangurambaga mu ijoro rya cyeye, kuri uyu wa gatatu tariki ya 7/8/2019 aho barebaga uyubahirizwa ry’amabwiriza y’umujyi wa Kigali ateganya uburyo utubari na Boutique bikora ntakivanze n’ikindi.

Nyarugenge:Boutique zikora nk’utubari zahagurukiwe

Ubu bukangurambaga bwakozwe bwitabiriwe n’inzego zitandukanye mu karere ka Nyarugenge zirimo inzego z’umutekano,abayobozi batandukanye mu karere n’imirenge.

Muri iki gikorwa ahantu basanze ibi bikorwa bikivangwa babibukije ko bitemewe ,basaba ba nyiritubari turi muri boutique kudufunga  bagahitamo gukora boutique cyangwa akabari.


Umuturage waganirijwe iyi gahunda.

Iki gikorwa cyo kwigisha abaturage kuvangura utubari na boutique gikozwe nyuma yaho hirya no hino abaturage batakambiye Kayisime Nzaramba umuyobozi w’akarere mu nteko z’abaturage ko boutique zo muri karitsiye zicuruza inzoga zibateza umutekano muke. Cyane bagaragazaga urusaku mu ijoro ,kubangamirwa n’abasindiye muri boutique baje kugura inyanya,amavuta n’ibindi…


Kayisime Nzaramba ,Meya wa Nyarugenge.

Hari naho bavuga ko hahora imirwano y’abasinzi kandi ari hagati mu ngo,aho hanga.rw twageze bakishimira uyu mwanzuro ni Matimba Rwezamenyo,Kwa Mutwe muri Gitega,Nyabugogo Kimisagara ndetse twageze no kuri 40 mu murenge wa Nyarugenge umuhanda werekeza Rwampara.