Kigali: Abamotari baganirijwe k’uruhare rwabo mu gukumira impanuka

Icyumweru cya kane cy’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi kizibanda ku kubungabunga umutekano wo mu muhanda ku nsanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’umugenzi mu gukumira impanuka.” Abakora akazi ko gutwara abantu kuri moto mu mujyi wa Kigali, baganirijwe uruhare bafite mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda ndetse banibutswa inshingano zabo kugira ngo bageze abagenzi aho bajya amahoro.

Ibi biganiro babihawe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Kanama kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo byitabirwa n’abamotari barenga 5000, aho abayobozi batandukanye baganirije abamotari uruhare bafite mu gukumira impanuka zibera mu muhanda ndetse banibutswa ibyo batemerewe gukora mu gihe batwaye moto.
Umuyobozi wungirije w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Chief Superintendent of Police (CSP) Gerard Mpayimana yavuze ko abamotari bakwiye guha iki cyumweru agaciro ndetse n’ubukangurambaga bwa “Gerayo Amahoro.”


Yagize ati “Bamotari bamwe muri mwe mukunda guteza impanuka kubera kutubahiriza amategeko y’umuhanda, niyo mpamvu Polisi y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga bwa gerayo amahoro bugamije kubibutsa uko mukwiye kwitwara mu gihe mu twaye  ibinyabiziga.”
CSP Mpayimana yasabye abamotari ko mbere yo kujya mu kazi bajya babanza  kugenzura ko bafite ibyangombwa bibaranga ndetse n’iby’ikinyabiziga ko byuzuye,yongeye kubasaba kwirinda gutwara moto banyoye ibisindisha cyangwa ibiyobyabwenge.


Yagize ati “Gutwara moto wanyoye ibisindisha cyangwa ibiyobyabwenge bishyira ubuzima bwawe mu kaga n’ubw’umugenzi uhetse, bityo mukwiye kubyirinda n’uwo mubonye abikoresha mu kihutira kubimenyesha Polisi.”



Yakomeje abibutsa ko bitemewe kugenda kuri moto utambaye ingofero yabugenewe,  ababwira ko  mu gihe umugenzi yanze kwambara ingofero  bakwiye ku mwigisha umumaro wayo yabyanga ntibamutware.
CSP Mpayimana yaburiye abamotari kwirinda gutwara abantu n’ibintu kuri moto kuko bishobora gutera impanuka  mu gihe utwaye ibintu bishobora gutuma utareba ikinyabiziga kiguturutse inyuma, abasa kwirinda kugenda bavugira kuri telefoni kuko mu gihe uvugira kuri telefoni ibitekerezo biba byibereye ku byo urimo kuganira.


Umuyobozi wa koperative y’abamotari “ FERWAKOTAMU “ Ngarambe Daniel yashimiye Polisi y’u Rwanda uko idahwema guha abamotari inyigisho zigamije kubakangurira kwirinda impanuka. Yagize ati “Turashima inyigisho Polisi ihora iduha kuko zidufasha kunoza akazi kacu.”
Yongeyeho ko ubu abamotari bashyizwe mu masibo mu rwego rwo kurushaho kumenya ibibazo abanyamuryango bafite ndetse no kureba imyitwarire yabo.

Karangwa Claude umumotari mu karere ka Nyarugenge yavuze ko agiye kurushaho gushyira mu bikorwa inyigisho yahawe na Polisi mu rwego rwo kugira ngo arengere ubuzima bwe n’ubw’uwahetse ndetse n’abandi bakoresha umuhanda. Aboneraho gusaba bagenzi be bakora umwuga umwe ko bakwiye gushyira mu bikorwa impanura bahora bahabwa cyane ko amagara aseseka ntayorwe.

Ubu bukangurambaga bukaba bwanabereye mu gihugu hose, aho abayobozi bakanguriraga abamotari kimwe n’abandi bakoresha umuhanda kubahiriza amategeko y’umuhanda buri wese akagira uruhare mu gukumira impanuka.

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like