Nyarugenge: Abanyamuryango ba Koperative KIMI bagiye kongera kuzunguza mu muhanda Telefoni

Abagize koperative KIMI (iterambere mu ikoranabuhanga), bakoreraga ubucuruzi bwo gucuruza telefoni mu mujyi wa Kigali bishyize hamwe,baravuga ko RCA ibasenyeye koperative bagiye kongera gushakira ubuzima mu muhanda. Ibi babitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 5/8/2019, ubwo RCA yabagezagaho raporo yibyavuye mubugenzuzi yakoze.

Imwe mu myanzuro RCA yafashe itabanyuze nuko yaje igakuraho ubuyobozi bitoreye muburyo bwemewe n’amategeko ngo batasobanukiwe igashyiraho abo yishakiye bavuga ko byabatunguye, RCA yanemeje yuko koperative KIMI isigaramo abanyamuryango 54 muri 311 bagize,abandi bagasubizwa imigabane yabo bakavamo.

Kuribo bari mu gihirahiro bibaza impamvu RCA ibasenye aho kububaka,bamwe mu bavuganye na hanga.rw batangaje ko batangiranye n’iyi koperative bacururiza mu muhanda none kuba RCA ibakuye muri koperative bigiye kubagiraho ingaruka zo kongera  gushakira ubuzima mu muhanda uko byahoze.(Ubuzunguzayi).

Perezida w’iyi koperative asobanura ko ntacyo RCA yabafashije ngo ibubake, nta mahugurwa yigeze abaha nari mwe, ndetse ko ibita koperative kandi badakora nkayo, buri wese afite TN yishyuriraho umusoro kuko ikigo cy’imisoro(RAA) cyababwiye ko koperative z’ubucuruzi ziba zikorera ubucuruzi bumwe bafite umukontabure umwe ariko bo siko biteye,RCA yabahaye ubuzima gatozi bwo gukora nka koperative y’ubucuruzi atariyo,bandikiye RCA basaba guhindura status (Porogaramu) ibagenga nka koperative z’ubucuruzi ariko basenyutse bidakozwe.

Barashinja RCA kuba ntacyo yabamariye igihe cyose bamaze bishakamo ubushobozi n’amakosa amwe yagaragaye n’amadeni agaragara mu banyamuryango batishyuraga umusanzu w’ibibanza bafashe byo gucuruza,nabwo bisobanuye ko batakoze ubucuruzi kuko bahawe ishingazo n’ubuyobozi zatumye badakora ubucuruzi kuri ibyo bibanza bikomeza kubarwa nk’ibibanditseho.

Sibyo gusa amakosa menshi yakomeje kugaragazwa na RCA menshi yagarukaga ku mikorere mibi no gufata ibyemezo binyuranyije n’amategeko agenga amakoperative , kugeza naho RCA yeretse abanyamuryango igitabo cy’amategeko agenga amakoperative mu Rwanda ko ibirimo KIMI nta tegeko narimwe yigeze yubahiriza ririmo.

Uku twitana ba mwana hagati ya RCA na koperative ya KIMI, RCA ivuga ko komite ya KIMI ikora itagendeye kumategeko,KIMI nayo ikabashinja ko ntayo RCA yabamariye ngo ibahugure kuko byari mushingano zayo bitumye Koperative isenyuka bikaba bigeze ingaruka ikomeye kuri bamwe mu banyamuryango bavuga ko basubiye kuzunguza telefoni mu muhnada, RCA yafashe icyemezo cyo gushyiraho komite nshya yayo nabwo abanyamuryango batishimiye , baratakambira inzego zitandukanye n’umukuru w’igihugu Perezida Kagame ngo bafashwe ntibifuza gusubira mu muhanda guteza umutano mucye no gucuruza ibyibwe nkuko byahozeho batarava mu muhanda.

Twavuganye n’umuyobozi wa RCA wungirije kuri ibi bamwe mu banyamuryango babashinja avuga ko bakoze ubugenzuzi bugendeye ku mategeko ndetse n’imyanzuro yafashe yemejwe n’umuyobozi mu kuru wa RCA. Avuga ko bagiye kubaka iyi koperative igakora kinyamwuga nubwo bamwe bavuze ko batinze ubu ntacyo baje kubamarira dore ko bemeje ko bamwe basubizwa imigabane yabo bakava muri iyi koperative, bigaragare ko ntagikozwe hagiye kongera kugaragara abazunguzayi mu mujyi wa Kigali.

0

1 comment(s) Tanga igitekerezo

User Picture
RCA gusenya irabishoboye gusaiyo iyokoperative kimi irababaje
Last 29 Day(s) ago
RCA ikwiye kuhagarikwa nubuyobozi bubifitiye ububasha kukobirababaje cyane kubona abantu bibumbira hamwe bishakira ubuzima Kand aribyo re ta ishaka hanyuma RCA ahokubafasha ikabasenya birababaje.

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like