Home Read Content

Gasabo: Abatuye Umurenge wa Jali n'Abayobozi bakoze Umuganda rusange ufite agaciro ka Miliyoni 3.5 Rwf bakora Umuhanda

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Year(s) ago

Umuganda rusange wabaye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 27 Mutarama 2018, mu karere ka Gasabo abatuye umurenge wa Jali bakoze umuganda wo gusana umuhanda w'igitaka utari nyabagerwa bawuhindura nyabagerwa aho igikorwa gifite agaciro ka mafaranga asaga Miliyoni 3.5 Rwf.

Gasabo: Abatuye Umurenge wa Jali n'Abayobozi bakoze Umuganda rusange ufite agaciro ka Miliyoni 3.5 Rwf bakora Umuhanda

Umuganda wa tangiye ku isaha ya saa mbiri za mugitondo, aho witabiriwe n'abaturage batuye umurenge wa Jali, abayobozi batandutanye ba karere ka Gasabo, inzego z'umutekano Ingabo na Police ndetse n'ishuti n'abavandimwe batandukanye.

Bamwe mu baturage baganiriye n'itangazamakuru bishimiye igikorwa cyakozwe cyo gusana umuhanda wari warangiritse , aho batangaje ko bafite ivuriro rya Gihogwe ritagiraga umuhanda aho umuntu urembye byagoranaga kumugeze ku bitaro bitewe nuko imodoka yaburaga aho ica , ugasanga biviramo bamwe kuhatakariza ubuzima.

Umuyobozi wa Karere ka Gasabo Rwamurangwa Stephen mw'ijambo yagejeje ku baturage b'uyu murenge mu gihe basozaga umuganda yabasabye gufata neza umuhanda bakoze ndetse abizeza ko kaburimbi nayo izajyamo, yagize ati:"Turabasaba ku guma kuba ku isonga mu kwishakamo ibisubizo, igikorwa mukoze cy'umuganda cyerekana ko mushoboye n'ibindi mwabigeraho dufatanyije. Mu gihe gito uyu muhanda turabizeza ko uzaba wagezemo kaburimbi, mboneyeho kubasaba kuguma mufata neza n'ibi dukoze n'intangiriro y'umuhanda wa kaburimbi".

Umuyobozi w'umujyi wa Kigali, Pascal Nyamurinda wari n'umushyitsi mukuru mw'ijambo yageze ku baturage b'umurenge wa Jali, yabasabye gukomeza kwitabira ibikorwa bya Leta, ndetse anabizeza ko uyu muhanda naho uri mu mihanda izakorwa muri uyu mujyi wa Kigali , yagize ati;''Mbanje ku bashimira kuko mukoze igikorwa cy'indashyikirwa uyu muhanda mukoze uzabafasha kongera imigenderaniye ndetse m'imihahire n'utundi turere hano mu mujyi wa Kigali, ndabizeza ko muri gahunda za Nyakubahwa Perezida Paul Kagame muri iyi manda izibanda ku bikorwa remezo. Uyu muhanda wanyu ndetse n'iyindi iri hirya no hino muri kigali yose izakorwa". Yakomeje avuga yishimiye umusanzu abaturage batanze ko bahisemo neza kwishakira ibisubizo.

Twababwira ko umuganda wa kozwe muri uyu murenge wa Jali ufite agaciro ka Miliyoni 3.5 z'amafaranga y'u Rwanda , harimo Miliyoni 3 Rwf zatanzwe n'abaturage aho zakoreshejwe mu bikorwa bitandukanye birimo gukodesha imashine zitsindagira umuhanda n'imodoka zikorera ibitaka, ayandi bayabariye mu gikorwa cya kozwe n'abaturage.

Igikowa cyo gukusanya inkunga zo gukora uyu muhanda kirakomeje abaturage bifuza ko  wazarangira ugiyemo kaburimbi, bakaba biyemeje gukomeza gutanga uko bifite, dore ko na Leta yabemereye ko izabasha. uyu muhanda wuzuye neza watwara amafaranga asaga Miliyari 3 Rwf.

AMafoto y'abaturage n'abayobozi bari mu gikorwa cy'umuganda.

Umuyobozi w'umurenge wa Jali niwe yabimburiye abandi mu gikorwa cy'umuganda.

Umuhanda abaturage bavuga ko wari mubi bitabiriye gukora.

Bamwe mu baturage b'umurenge wa Jali bitabiriye umuganda.

Ababyeyi nabo bitabiriye umuganda bahetse abana.

Zimwe mu mashine zitsindangira umuhanga zakodeshejwe n'abaturage.

Abapolice bakuru nabo bakoze umuganda.

Abaturage bitabiriye umuganda ku binshi.

Abaturage bitabiriye inama nyuma y'umuganda bumva impanuro zitandukanye z'abayobozi.

Abaturage bitabiriye inama ya nyuma y'umuganda bumva impanuro zitandukanye z'abayobozi.

Umuyobozi wa Karere ka Gasabo na mugenzi we uyobora akarere ka Rusizi nawe yari yamusuye.

Umuyobozi w'umurenge wa Jali ubwo yahaga ikaze abayobozi bakuru inama igiye gutanyira ya nyuma y'umuganda.

Uhagarariye abandi bari gukusanya inkunga yo gukora umuhanda.

Komite yashyizweho n'abaturage ikusanya inkunga yo gukora umuhanda.

Umuyobozi w'umujyi wa Kigali Pascal Nyamurinda ubwo yavuganaga n'itangazamakuru nyuma y'umuganda.

gatetemuhamos@gmail.com

hanga.rw

 

 

 

0