Home Read Content

Expo 2018: Byiza Vuba Construction iri kumurika Amatafari akozwe mu ikoranabuhanga agabanya 50% y'ikiguzi cy'ubwubatsi

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 1 Year(s) ago

Ubu mu Rwanda habonetse Ikompanyi (Campany) ahari kubera Expo 2018, iri kubyaza umusaruro ibice by’amacupa cyangwa ibindi bikoresho bikozwe mu ibumba,aho byatumye ikiguzi ku nyubako za Leta niz'abantu ku giti cyabo kigabanukaho 50%.

Expo 2018: Byiza Vuba Construction iri kumurika Amatafari akozwe mu ikoranabuhanga  agabanya 50% y'ikiguzi cy'ubwubatsi

Kuri uyu wambere taliki ya 6/8/2018 , umunyamakuru wa Hanga yasuye ahari kubera Expo 2018 mu gace kihariye ku rubyiruko rufite idushya cyangwa ibikorwa by’indashyikira atungurwa no kubona ikompanyi yitwa (BYIZA VUBA Construction) ifite agashya , aho bafata bimwe mubice by’amacupa ,ibice by’amabumba asanzwe akoreshwa mubwiherero bifashishije ikoranabuhanga bari kubikuramo amatafari meza kandi akomeye bakoresha bubaka inzu.

Eng , Nziranziza Mutabazi Aimable umuyobozi w’iyi Kompanyi yatangarije Hanga ko yagize iki gitekerezo yiga muri kaminuza mugashami k’ubwubatsi , ati:’’Nagize igitekeze cyo gukora uyu mushinga nyiri mu ishuri aho nigaga mucyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda muri 2010, nyimara kwiga nakomeje gushakisha ubushobozi bwo gushyira mubikorwa igitekerezo cyanjye”.

Yakomeje adusobanurira ko ubu buryo yatangije mu Rwanda bufite ibyiza birimo kugabanya iyangirika ry’ikirere, ati” Ubusanzwe kubona itafari mu Rwanda bisaba gutwika ariko ubu buryo bwanjye siko bimeze twe turi kujyana n’igihe , turi gufata byabice by’amacupa usanga byandagaye hirya no hino tukabitunganya kuburyo bugezweho hanyuma tukabivanga na Sima tukabishyira mu mwihariko wacu w’ikoranabuhanga bigatanga itafari rikomeye”.

Ubu buryo buzatanga akazi kenshi ku rubyiruko koko bazatanga imirimo kunyubako cyangwa mu ruganda aho bazakoresha abantu babumba ayo matafari.

Sibi gusa yakomeje adusobanurira ko nk’ikiguzi cy’iri tafari gihendutse, aho yagize ati:’’Igiciro gisanzwe kubantu bubaka barabizi twe turi kugiciro cyo hasi cyane kuko ibyo dukora dukeneye gufasha abanyarwanda beshi kandi vuba , urugero inzu ihagaze Miliyoni  50 RWF Twe tuyubakira Milyoni 25 Rwf  nukuvuga uwubatse azigama 50% byayo yaragiye gukoresha”. Ubu buryo by’izi nyubako zikoresheje iri koranabuhanga ryarakataje mubindi bihugu twavuga Nigeria, Kenya n’ahandi.

Natwe mu Rwanda babuzanye aho bifuza ko buri munyarwanda agomba gutura heza kandi munzu nziza inakomeye .

Twababwira ko Byiza Vuba Construction Ltd ari company ivuga ko ibyiza byose bidahenda, aho ikora inyigo z’inyubako zishingiye ku buvumbuzi bw’ibikoresho byoroshya imyubakire y’amazu. Nyuma yibi bakora amatafari atagombera indi finisage bituma inyubako ihenduka ugereranyije n’ubundi buryo by’imyubakire y’inkuta.

Ikindi aya matafari bakora afite ibyiza bikurikira, Ntiyangiza ikirere, akoresha ibikoresho by’iwacu, ntakenera indi finisage, yihutisha akazi, arahendutse ugereranyije n’ayandi, anaboneka mu mabara atandukanye.

Mu gihe kingana n’ukwezi kumwe inzu yawe iba yuzuye kuko iba yubakishije Vuba Blocks.  

Ukenye ibindi kuri aya matafari y'ikorabanuhanga nyarukira muri Expo i Gikondo cyangwa ubandikire kuri adress zikurikira:

Rwanda - Kigali

Phone: 250788308260

E-Mail:nziza2010@gmail.com

Igishushanyo cyerekana uburyo ayo matafari akorwa mu ikoranabuhanga.

Uko aya matafari uyakoresha ku nyubako yawe.

Aho mwabasanga muri Expo igikondo cyangwa ukabasura aho bakorera muri Croix Rouge Kacyiru.

Iyi Kompanyi yahawe na Ceritifika.

Yanditswe na: Gatete Muhamoud

gatetemuhamos@gmail.com

hanga.rw

0

RELATED CATEGORY IMYIDAGADURO

Jay Polly na Riderman barataramira

JAY POLLY NA RIDERMAN BARATARAMIRA I NYAMIRAMBO ...

Last 18 Day(s) ago
Impinduka muri Miss Rwanda 2020

IMPINDUKA MURI MISS RWANDA 2020 ...

Last 25 Day(s) ago
Umuhanzi Meddy yatawe muri yombi na

UMUHANZI MEDDY YATAWE MURI YOMBI NA POLISI Y'U RWANDA ...

Last 2 Month(s) ago
Tanzania: Hormonize yamuritse inzu

TANZANIA: HORMONIZE YAMURITSE INZU ITUNGANYA UMUZIKI ...

Last 2 Month(s) ago