Ahabanza Soma

Abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko baragirwa inama yo kubicikaho

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 3 Year(s) ago

Kanamugire arakangurira abantu bacukura amabuye y’agaciro gukora uwo murimo bafite icyangombwa cyemewe n’amategeko, ndetse bakanayacukura barengera ibidukikije.

Abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko baragirwa inama yo kubicikaho

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire aragira inama abacukura n’abacuruza amabuye y’agaciro badafite ibyangombwa ko bitemewe kandi ko bihanirwa, abakangurira kubireka, ahubwo bagashaka ibyangombwa kuko Leta nayo ibitanga ku bifuza gukora ubu bucuruzi.  

Ibi barabikangurirwa nyuma y’uko muri iyi Ntara y’Iburasirazuba hari hamwe na hamwe hari abishora mu bucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro ku buryo butemewe n’amategeko.

CIP Kanamugire yakomeje agira ati: “Uretse kuba binyuranyije n’amategeko, bishyira n’ubuzima bw’abantu mu kaga. Niyo mpamvu abantu bakwiye kubahiriza ibisabwa byose bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse bakabikora barengera ibidukikije”.

CIP Kanamugire yabitangaje nyuma y’aho mu kagari ka Rwenanga, mu Murenge wa Matimba Akarere ka Nyagatare, ku itariki ya 01 Kanama uyu mwaka, hafatiwe abantu babiri bayacuruza nta cyangombwa bafite.

Abafashwe ni Ndengeyinka Richard w’imyaka 28 ukomoka mu murenge wa Matimba na Mukandanga Vestine w’imyaka 33 ukomoka mu murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo.

CIP Kanamugire, yavuze ko Ndengeyinka yafatiwe mu kagari ka Rwenanga mu murenge wa Matimba ari naho avuka agiye kugurisha amabuye y’agaciro nta cyangombwa abifitiye.

Yagize ati: “Abaturage baduhaye amakuru ko uyu mugabo agiye kugurisha amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti angana n’ibiro ijana ko nta byangombwa afite. Twahise tujyayo turamufata atubwira ko yari ayashyiriye Mukandanga ukorera mu mujyi wa Kigali.”

Mukandanga we yavuze ko yari asanzwe aziranye n’uyu mugabo ndetse akaba yari yaramuhaye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800 ahwanye n’ibiro ijana. Aba bombi bafashwe na Sitasiyo ya Polisi ya Matimba, ubwo bari mu gikorwa cyo kujya kuyacuruza mu Mujyi wa Kigali.

CIP Kanamugire yashoje ashimira abaturage batanze amakuru, abasaba ko bakomeza gufatanya na Polisi y’Igihugu hagamijwe gukumira ibyaha bitari byaba.

Mu ngingo ya 438 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu  kugeza ku mwaka umwe, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Tuyikuze Hidali

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

0